Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Gitifu n’abamwungirije batawe mu riyombi bazira kwiba ingorofani

Bamwe mu bayobozi ba rangajwe imbere n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Akagali ka Nkusi mu Murenge wa Jari mu karere ka Gasabo ari kumwe n’abandi bayobozi bagera kuri 4 batawe muri yombi bacyekwaho kwiba Ingorofani, hamwe n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo imifuka ya sima n’ibindi, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y ‘u Rwanda mu mugi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanul Hitayezu yatangaje ko aba bayobozi koko batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu mujyi wa Kigali.

Yagize ati: “ nibyo batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba Ingorofani n’ibindi bikoresho birimo amabati yari mu bubiko (stock) bw’umurenge buherereye mu kagari ka Nkusi, ndetse bagatwara n’imifuka ya sima.”

Muri aba bafunzwe harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkusi witwa Munyaneza Gaspard, ushinzwe iterambere mu kagari witwa Ngwabije Moise, uwitwa Niyoyita ushinzwe umutekano mu kagari n’umuyobozi w’umudugudu witwa Maniragaba.

JPEG - 19.2 kb
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanul Hitayezu

SP Emmanuel Hitayezu avuga ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba nta n’ibindi byaba byaribwe cyangwa niba nta bandi baba baragize uruhare muri ubwo bujura bwo kunyereza umutungo wa Leta.

Ntibyari bisanzwe kumva abayobozi bacyekwaho kwiba ibikoresho, ahubwo bikunze kumvikana mu binyamakuru abayobozi batabwa muri yombi banyereje agatubutse.

imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

james - 15/09/2017 saa 19:10

ndabakurikiyegatanukurigatanu umurasire .cm bobantubakwiyeguhanywakbs bakurikiranywe??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X