Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abatangabuhamya bo gushinja Murekezi bagiye koherezwa muri Malawi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza icyifuzo cya Malawi cyo kohereza abatangabuhamya bazumvwa mu rubanza rwa Vincent Murekezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside, aho kugira ngo urukiko rugendere gusa ku bimenyetso byanditse rwohereje.

Murekezi usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri kiriya gihugu, ari kuburana yanga koherezwa mu Rwanda ngo abazwe ku byaha bya Jenoside ashinjwa.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Malawi byatangaje ko Nkusi yahamije ko ibimenyetso byoherejwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ari “umwimerere”, ndetse biteguye no kubihagararaho.

Umucamanza muri Malawi, kuwa Gatanu yasabye ko u Rwanda rwohereza nibura umwe mu batangabuhamya batatu bavuzwe, ngo bajye gushinja Murekezi.

Abamwunganira bayobowe na Wapona Kita barimo Gift Katundu na Chimwemwe Sikwese, basabye urukiko kutemera ibimenyetso byatanzwe n’u Rwanda hashingiwe ku nyandiko zoherejwe.

Kita yavuze ko Itegeko rya Malawi rigenga kohereza abantu bakekwaho ibyaha mu bindi bihugu, hari ingingo ivuga ko abatangabuhamya bagomba kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri, kandi bakakuvugira mu rukiko imbere y’uregwa, nawe agahabwa amahirwe yo kugira icyo abaza abatangabuhamya.

Bityo yasabye ko urukiko rutakwakira ubuhamya bwatanzwe ku mukiliya mu nyandiko.

Umucamanza Patrick Chirwa yahaye agaciro ubusabe bw’uwo munyamategeko, asaba ko u Rwanda rwohereza nibura umutangabuhamya umwe, akabutanga uregwa ahibereye.

Urukiko rwafashe umwanzuro ko kuwa 3 Gashyantare 2017 ari bwo ruzasuzuma ibijyanye no kohereza Murekezi mu Rwanda, hakazanarebwa niba u Rwanda na Malawi bafitanye amasezerano yo kohererezanya abantu bakekwaho ibyaha.

Umucamanza yasabye impande zirega ko zasuzuma niba hari icyo amategeko ateganya ku kohererezanya abantu bacyekwaho ibyaha, cyane ko abunganira uregwa bavuze ko nta masezerano avuga kuri iyo ngingo yigeze abaho hagati y’u Rwanda na Malawi.

Igikomeye ngo ni uko mu mategeko Malawi ifite, mu bihugu ishobora koherezamo abanyabyaha u Rwanda rutarimo, ndetse ngo umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside ntaba mu boherezwa, nk’uko abunganira Murekezi babisobanuye.

Mu gihe urukiko rwaha agaciro ibyo abamwunganira bavuga, ikirego cyo kohereza Murekezi mu Rwanda cyaba gihagarariye aho kuko atakoherezwa nta masezerano ari gukurikizwa, kandi ntihanakurikizwa itegeko rya Malawi ritemera kohereza ahandi umuntu ukurikiranyweho icyaha cya jenoside.

Murekezi akurikiranyweho ibyaha byo kwica no kurimbura imbaga nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside no gucura umugambi wa Jenoside.

Ni ibyaha bikekwa ko yakoreye muri Butare- I Ngoma, cyane muri segiteri ya Tumba, aho ubushinjacyaha buvuga ko yari mu bayoboye ibitero byo kwica Abatutsi kugenzura za bariyeri, gukoresha inama zo gushishikariza abantu gukora Jenoside n’ibindi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X