Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Philippe wamaze kugera mu Rwanda yavuze icyo yakora aramutse atsinzwe mu matora

Nyuma yo gutangaza ko agiye guhatanira kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka,Mpayimana Philippe yamaze gusesekara i Kigali kugirango atangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Nk’uko yari yabitangaje ko azagera ku kibugaga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu masaha ya Saa saba n’igice taliki 01 Gashyantare 2017, niko byagenze kuko nibwo yahageze maze yakirwa n’abakobwa babiri bitamenyekanye niba ari abo mu muryango we.

JPEG - 104.6 kb
Mpayimana ubwo yageraga i Kanombe yakirijwe indabo

Aganira n’itangazamakuru, Mpayimana yavuze ko ubu agiye kwitegura akanareba niba kandidature ye izemerwa ubundi nyuma y’amezi atatu agatangira kuvuga imigabo n’imigambi ye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Itangazamakuru rimubajije niba yasubira mu Bufaransa yamaze aramutse adahiriwe no kuba perezida agatsindwa, Philippe yatangaje ko isi yabaye nto bityo akaba adashobora gucika aho yabaye ariko kandi ngo yanakomeza kubana n’u Rwanda.

Yagize ati” Ubu isi yabaye nto, nta kuntu nzacika aho nari nsanzwe mba, nzakomeza kubana n’u Rwanda kandi mbane n’aho nari nsanzwe."

Tariki ya 31 Ukuboza 2016 abinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara, nibwo Mpayimana yatangaje ko azitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga.

Mu Bufaransa, Mpayimana usibye kuba yari akiri umunyamakuru wigeze no gukorera Radio ihavugira, yari asanzwe ari umokozi uciriritse mu ruganda rukora ibijyanye n’indyoshyandyo nyuma y’uko nubundi hagati ya 1995 na 1996 yari asanzwe ari umunyamakuru kuri radio Gatashya mu cyari Zaire.

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party, Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA n’uyu Mpayimana Philippe ushaka kwiyamamaza ku giti cye, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X