Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Abarundi bafatiwe muri Congo biteguraga kugaba ibitero ku Burundi

Impande zombi hagati y’Uburundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo biracyagoranye mu kumvikana ku kibazo cyo kohereza abantu bagera kw’ijana na mirongo inani na batandatu bafatiwe muri Repuburika iharanira Demikarasi ya Congo, bikavugwa ko baba ari abarwanyi barimo gutegura kugaba ibitero mu Burundi.

Minisitiri w’ubutabera b’Uburundi Aimée Laurentine KANYANA yageze I Gatumba, ku rubibi rw’Uburundi buhana na Congo, ari kumwe na Sylvestre NYANDWI, ndetse n’abayobozi bahagararirye Congo ngo barebe uko bakemura iki kibazo.

Ku ruhande rwa Congo hari Marcellin Tchishambo, Buramatari w’intara ya Kivu y’amaja epfo, abategetsi bo muri MONUSCO hamwe n’abo mw’ishyirahamwe CIRGL (Conférence Internationale sur la Région des Grands Lacs). Impande zombi zaganiriye uko zakohereza abo bafashwe, hamwe no guca hiryo no hino ibibazo bijyanye n’umutekano wabo, kugira ngo ntibagirirwe nabi bagezwe mu Burundi amahoro.


Biteganijwe ko igiporisi cy’Uburundi gushyikiriza Abarundi bafungiwe muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru ava aho muri Congo ariko ataremezwa n’igiporisi cy’Uburundi avuga ko abafashwe ari abarwanyi bashaka gutera uburundi.

Umuvugizi w’igiporisi cy’Uburundi, OP1 Pierre NKURIKIYE yatangaje ko abagomba koherezwa mu Burundi ari Abarundi bari bafungiwe muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Ubutegetsi bwa Congo bugomba kubageza I gatumba hakabaho ihererkanya nubwo bemeza ko atari abigometse ku butegetsi nkuko Nkurikiye abitangaza.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X