Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Umupolisi mukuru mu Burundi washinjwaga ubwicanyi yafunguwe

Majoro Uwamahoro Desire wari waratawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu kwakira 2016 ashinjwa ubwicanyi n’ubujura yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi 3 yari yarakatiwe n’urukiko.

{}
Mu mpera z’umwaka ushize 2016 nibwo inkuru yasakaye hose ko Major Desire Uwamahoro, umupolisi mu Burundi yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza ndetse anashinjwa uburiganya, nyuma yo kurangiza igifungo cy’amezi 3 ubu yarekuwe.

Major Desire Uwamahoro yari akurikiranweho icyaha cyo kwiba amadorali asaga ibihumbi 200 umunyamahanga wari waje kugura zahabu mu Burundi, akatirwa gufungwa amezi 3 mu gihe yasabirwaga gufungwa umwaka n’ubushinjacyaha .

JPEG - 26.6 kb
Major Desire Uwamahoro

Major Uwamahoro yari yarashyizwe ku rutonde muri raporo yashyizwe hanze na Loni, ashinjwa ubwicanyi yakoreye abigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Uretse ubu bwicanyi bwabaye kuva 2015, hari n’ubundi bwicanyi Uwamahoro ashinjwa yakoze mbere, aho yari yaranakatiwe igifungo cy’imyaka 5 ariko ntiyagikora ahubwo ahita ashingwa kuyobora abapolisi kabuhariwe bashinzwe guhangana n’abarwanya Nkurunziza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X