Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Abana ba Agathe Uwiringiyimana barifuza gutaha

Nyuma y’imyaka 23 u Rwanda rwibohoye, abana ba Uwiringiyimana Agathe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, baracyaba mu buhungiro.

Abo bana uko ari batanu ba Uwiringiyimana Agathe na Ignace Birahira aho bari mu Busuwisi, bavuze ko bakumbuye u Rwanda cyane kandi ko bumva bifuza gutaha.

Abo bana bari bakiri bato ababyeyi babo bicwa na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, kuko umuto afite imyaka 25 umukuru akagira 35.

Ibintu bya nyuma bavuga bibuka ku Rwanda ni isengesho rya nyuma bagiranye n’ababyeyi babo iwabo mu ruganiriro, urupfu rw’ababyeyi babo, uburyo bahungiye ku muturanyi wabo bigoranye babifashijwemo n’ingabo za Loni n’ukuntu bisanze mu Burayi, na bwo babifashijwemo n’ingabo za Loni.

Nyamara, ngo igihe cyose bamaze mu buhungiro bahora bifuza gusubira mu rwababyaye bakareba ukuntu rwavuye mu muyonga ubu rukaba ruvugwa ibisingizo, bakaryoherwa n’igihugu umubyeyi wabo yahoraga iteka yiteguye gupfira kandi bikaba ari na ko byegenze.

Hirwa wari ufite imyaka 5 ubwo ababyeyi be bicwaga ubu avuga Igifaransa gusa, kuko yibagiwe Ikinyarwanda cyose yari azi asigarana utugambo duke na bwo agenda yumvana abandi.

Agira ati “Mu byo nibuka, nibuka mama amfata ukuboko na mushiki wanjye tugasanga papa mu ruganiriro gusenga mbere y’uko bajya kuri Radio y’igihugu gusaba ko habaho agahenge nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida.”
Yakomeje agira ati “Mama wabonaga ameze nk’utaribugaruke mu rugo kandi yaranabitubwiye agira ati ‘mugume hano kandi ntimugire ikibazo Imana irabarinda mwese. Bana banjye murajye muhorana ukwemera.”

Umuhire, bucura wa Uwiringiyimana, avuga ko nyina na se bakimara gusohoka bahise bumva amasasu, ati “icyo ni cyo gihe mperuka ababyeyi banjye.”
Akomeza agira ati “Ingabo za Loni zaratabaye zifata mushiki wanjye rukumbi, na bakuru banjye hamwe na njye tujya kwihisha hamwe n’abaturanyi bari bafite abana twajyaga dukinana.”

Ati “Nyuma baje kudutwara kuri Hotel imwe muri Kigali baza kudufasha kujya i Paris mu Bufaransa. Nyuma y’iminsi ibiri dukomereza i Lauzane mu Busuwisi aho tukiri kugeza magingo aya.”

Ikigaragara nta muntu wihariye aba bana bazi wabatabaye, nyamara batabawe n’umusirikare wa Loni witwa Mbaye Diagne wari ufite ipeti rya kapiteni, ndetse nyuma uyu musirikare yaje kwambika “Umudari w’Umurinzi” kubera iki gikorwa cy’ubutwari.

Igihugu abenshi bagereranya n’u Rwanda ari na cyo gicumbikiye abana ba Agathe Uwiringiyimana, Umuhire agira ati “Twakiririwe mu miryango ibiri mu gihe umwe muri twe yarerewe mu kigo cyakira abana, ubu twarakuze dutekereza imishinga yagirira akamaro igihugu cyatubyaye.”

Umuhire azi ibintu bike cyane ku Rwanda. Umushinga afitiye u Rwanda mu ndoto ze n’uwo “kubaka ikigo cy’impfubyi aho abana benshi batagira ababyeyi bazajya barererwa bakanigishwa.”

Umuhire, uvuga ko banditse basaba indangamuntu na pasiporo by’u Rwanda, agira ati “Dukumbuye u Rwanda cyane, igihugu cyacu.”

Mu 1995 ni bwo Uwiringiyimana Agathe yashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena , hamwe n’Umwami wa Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite ndetse n’abana b’i Nyange batewe n’abacengezi ku itariki ya 18 Werurwe 1997 bakanga kwitandukanya.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X