Monaco cosmetics

Patrick Kamoto yatawe muri yombi azira gusambanya umugore wari uryamanye n’umugabo we

Patrick Kamoto ukomoka muri Malawi yatawe muri yombi nyuma yuko mu ijoro ryo ku cyumweru yasambanyije umugore rwihishwa mu gitanda yari aryamanyemo n’umugabo we.

Patrick w’imyaka 31 y’amavuko akigezwa imbere y’urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha cyafashwe nko gufata kungufu.


Nk’uko byatangajwe na Nyasa Times,ivuga ko uyu mugore ubwo yari aryamye yari azi ko aryamanye n’umugabo we, ariko nyuma abyutse aza gusanga ari undi mugabo baryamanye.

Uyu mugore yavugije induru abyutsa umugabo we ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe, ahita ajyanwa kuri polisi nyuma ahavanwa ajyanwa mu rukiko.

Kugeza ubu ntacyo umugabo w’uyu mugore aratangaza ku byakorewe umugore we aciwe mu rihumye, gusa urukiko ruvuga ko imyaka 14 y’igifungo itanga isomo ku bagabo batekereza guhohotera abagore.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X