Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Umugore wanjye yishakiye undi mugabo kuko igitsina cyanjye cyatindaga gufata umurego none narivuje arashaka kugaruka! Nkore iki?

Nitwa Adrien ntuye ku gisozi, nashatse umugore tumarana umwaka ndetse tubyarana umwana w’umukobwa witwa Carine ubu amaze kugira imyaka itatu.

Nyuma yo kubyara Carine naje kugira ibibazo ndarwara buri uko maze kugera ku buriri umugore yahindukira ngo dutere akabariro igitsina cyange kigatinda gufata umurego rimwe na rimwe bikananga burundu.

Iyo igihe cyabaga kigeze ngo nkore izo nshingano nk’umugabo wese mu rugo rwe, umugore wanjye yabaga yarambiwe bigatuma yijujuta ndetse rimwe na rimwe akisubiraho nkarara numva ntatuje.

Umunsi umwe naje kuganiriza madamu mubwira ko ntazi ibyambayeho kuko nabonaga ahorana umunabi, mubwira ko kuba ntamushimisha Atari ubushake bwanjye kandi ko ntazi nyirabayazana.

Mu gihe niteguraga kujyana Carine ku ishuri ngo nkomerezeho no mukazi, natunguwe no kubona madamu yazinze kare utwangushye ambwira ko arambiwe guhora yifuza imibonano mpuzabitsina kandi afite umugabo.

Naratakambye ngo ace inkoni izamba njye kwivuza ndebe aho ikibazo kiri ariko ntiyanyumva araboneza arataha maze nsigara mu manzaganya na Carine wanjye tuba abasiribateri.

Naje gufata icyemezo njya kwivuza, muganga ampa imiti ambwira ko ari ibibazo nagize ibibazo bangira inama zijyanye n’ubwo burwayi maze ndakira mba mutaraga.

Nyuma umugore wanjye yaje kumenya ko ntagifite icyo kibazo maze atangira kuza hafi yanjye ariko akaba yarashatse undi mugabo ariko batarasezeranye.

Yaranyegereye arambaza ko nakize ndamwemerera maze aranyinginga ngo dusubirane ambwira ko yankundaga, kandi nanjye ntababeshye naramukundaga gusa hari undi mugore natangiye kwiyumvamo uzi ibyambayeho none naheze mu gihirahiro.

Basomyi ba Imirasire.com, mbiyambaje nk’abantu bafite icyo banyunganira mungire inama y’icyo nakora.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sylidio dunduwa - 24/04/2017 saa 04:22

ihangane ureke indaya yananiwe guhangana nibihe.inshuti y,ibyiza gusa?jya muri bible, ubwo se numera nka yobu ukarwara ibishyute? ishakire undi ufite ubumuntu.yarakwanze yanga nuwo mwabyaranye. inama turaziguhaye umwanzuro nuwawe..
Kanda hano umusubize

sylidio dunduwa - 24/04/2017 saa 04:10

mbabajwe nuko natinze kubona iyinkuru yakababaro ariko aho nyiboneye reka nkunganire nkubwire ngo reka indaya ,inshuti nyanshuti uyibona mubyago ubwo se noneho uwagize ko abihorana noneho namara kuza ukarwara igitsina kigacikaho .ibaze ntumbaze ,ndabona hatarimo kwihangana.
Kanda hano umusubize

danny - 8/04/2017 saa 06:32

zinukwa uwo % mugore.nindaya.
Kanda hano umusubize

Narco - 14/03/2017 saa 12:05

Nshuti yanjye; sinzi uburyo mwari mubanye ark uwo mugore wawe ntabwo ari umwizerwa na buke; ntabwo yari kugutana umwana kubera ikibazo wagize mumaranye umwaka urenga uri muzima ndetse mufitanye numwana. Gusa nkumuntu mwashakanye mukabyarana; niba mwari marasezeranye uzamubabarire musubirane ark niba mutaraseranye umureke ushake uwundi. Icyingenzi nuburyo mwari musanzwe mubanye nibyo bizaguha gufata umwanzuro nyawe.
Kanda hano umusubize

diossimba - 8/03/2017 saa 13:19

Umvamuvandi iyo inkoko yarayemugasoziyitwa inkware.Umugorewagutaye urwaye ntarukundo yaragufitiyepe!Mureke uzishakire undi.Gusa mugushaka uzagire ubushishozi.
Kanda hano umusubize

NYANDWI MUGISHA - 7/03/2017 saa 14:25

Ntakubeshye yabaye indaya. n'Imana ntishobora kubyemera, Nyine yagusize urwaye, kuki se niba yaragukundaga atihanganiye ubwo buribwe, ngo akuvuze amenye niba ukize cyangwa udakize? umva murekere uwo mugabo wamutwaye. wishakire undi. ariko nawe ntuzabe nk'icyo kivume cy'umugabo cyamwemeye kandi kizi avuye ku wundi mugabo.
Kanda hano umusubize

niyirora maliselline - 8/03/2017 saa 14:33

nuzemere gusubirana nawe nidaya.mbi ndumiwe?
Kanda hano umusubize

berard karikunzira - 11/03/2017 saa 06:23

ndumva uwo mugore atarukundo afise ariko mubabarire .mugabo nanje mfite ico kibazo ndangira aho wivuje .ni mumpe numéro yanyu tuvugane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X