Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi:Inkuba yishe amatungo umwana w’umukobwa ararusimbuka

Mu mudugudu wa Karambo,akagari ka Giheke,mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, umuturage witwa Sekaganda Damascène, ararira ayo kwarika nyuma y’uko inkuba ikubise inka ebyiri zirimo iyahakaga amezi arindwi n’intama 6 zose zigahita zipfa, igakubita n’umukobwa we w’imyaka 18, kugeza n’ubu akaba akiri muri koma.

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Giheke, Nyiraguhirwa Marie yabwiye itangazamakuru ko iyi nkuba yaje mu mvura nyinshi yagwaga, igahita ikubita uyu mwana w’umukobwa n’aya matungo yose.

Yagize ati “Mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa 2, haguye imvura nyinshi irimo imirabyo n’inkuba zikaze, uyu musaza yari ari mu rugo n’umuryango we, mu cyumba cy’uruganiriro, bagiye kumva bumva inkuba irashije cyane, ariko bumva ko hari nk’ikintu yaba ihitanye, babona umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 18 wari urangije kwiga imyuga yikubise hasi ararabye,ahita ajya muri koma.

JPEG - 60 kb
Ayo matungo yasanzwe mu kiraro yapfuye

Yakomeje agira ati “Amaze kubona ibyo yumvise n’ubukana inkuba yakubitanye,yasohotse hanze arebye mu kiraro asanga inka 2 zarimo iyahakaga amezi 7, n’inyana n’intama 6 zari ziri mu kiraro zose zirarambaraye zapfuye, ni ko guhita atabaza abaturanyi natwe twese araduhuruza tugezeyo natwe turumirwa,icyakora umwana wari uri muri koma we ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bushenge n’ubu aracyari muri koma.’’

Avuga ko ubuyobozi bwahise buhumuriza Sekaganda, bumubwira ko haramutse habonetse nk’uburyo bwo kumufasha, cyane cyane nko muri gahunda ya Girinka,yashumbushwa, abaturanyi be na bo basabwa, mu rwego rwo gutabarana ,kuba bagira uburyo bamushumbusha ,cyangwa bakamuragiza,akongera kubona agafumbire, cyane cyane ko ari amatungo yari yarihahiye agira ngo arebe ko yabona amasaziro meza,none akaba apfiriye rimwe.

Nyiraguhirwa avuga ko ayo matungo yahise ahambwa abanje kubagwa agaterwa imiti kugira ngo hatagira abayataburura nijoro bakaba bayabaga bakayagaburira abaturage, cyane cyane ko amatungo yakubiswe n’inkuba aba afatwa nk’ayipfushije, akaba atagomba kuribwa nk’uko byasobanuwe n’umwe mu baganga b’amatungo mbere yo kuyahamba.

Ati “Ayo matungo yose twahise tuyahamba, umwana na we akomeje kwitabwaho n’abaganga,ubuyobozi n’abaturage natwe dukomeje kumwihanganisha,cyane cyane ko nubwo inkuba zisanzwe zikubita muri uyu murenge, zasaga ibiti, ariko ari ubwa mbere zikoze ibara nka ririya, ryo gusiga umuntu iheruheru bigeze hariya.’’
Uwo mukobwa n’ubu aracyitabwaho n’abaganga kuri iki kigo nderabuzima cya Bushenge.

Ibi bibaye hatarashira n’icyumweru mu murenge wa Muganza muri aka karere, imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ishenye amazu 42 y’abaturage,n’ubu bamwe bakaba batarabona aho barambika umusaya.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyirabyiringiro esther - 25/03/2017 saa 14:57

Mwihangane kuko ntagitungura imana kd imana izabashumbusha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X