Monaco cosmetics

Gen Sultan Makenga yaciriwe amarozi yahitanye abasirikare 3 ba FARDC

Gen Sultan Makenga uyoboye umutwe w’ingabo wa M23, yashinzwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo za FARDC kuba yarishe abasirikare 3 b’igihugu abarozi mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byemerejwe mu nama y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zateranye kuri uyu wa 31 Mutarama 2017 zemeza ko uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Gen. Makenga yishe urubozo abasirikare ba Kongo 3 abandi akabashimuta.

JPEG - 36.5 kb
Gen Sultan Makenga uvugwaho amarozi

Gen. Makenga ashinjwa kwivugana aba basirikare ku wa 5 tariki ya 27 Mutarama ubwo izi ngabo zombi zakozanyagaho ibi bikaba byarabereye ahagana ku mupaka wa Kongo na Uganda.

Aba basirikare 3 bari kugerekwa ku mutwe w’umuyobozi w’abarwanyi ba M23, ngo ni abari mu ndege za kajugujugu zahanuwe ubwo imirwano yari ikaze hagati y’igisirikare cya kongo n’ingabo ziba mu mashyamba ya Kongo, aho kugeza na nubu ngo hari abagikomeje kuburirwa irengero bityo makenga n’ingabo ze ngo bakaba aribo babashimuse nyuma yo kwivugana bagenzi babo 3 babishe urw’agashinyaguro.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ubwo iyi mpanuka y’indege yabaga, Gen Makenga yahise yohereza ingabo ze kumushakira abantu bari bazirimo bagatwara abasirikare 4 bose ariko 3 muri bo bakaba barishwe.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga koi bi byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya kongo Maj Gen Léon Mushasa ko bafite amakuru ko Makenga yategetse ko aba basirikare bahabwa ibinyobwa bihumanye bityo bikaba aribyo byabahitanye kandi bari barokotse impanuka.

Gen Makenga ashinjwa ubu bugizi bwa nabi mu giha abandi bagera kuri 30 bo ku ruhande rwe bahunze ibitero by’amasasu muri iyi week end bagahundura ku butaka bw’u Rwanda mu burengerazuba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Musore Mutabazi - 10/06/2017 saa 03:34

wasanga arinokuzibeshyera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X