Monaco cosmetics

Imisanzu ya gisozi ikomeje kuvugisha abakristo ba ADEPR ntizahagarara

Abayoboke b’itorero ry’ADEPR bari mu myiteguro yo gutaha inyubako yitwa Dove Hotel, kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017 iherereye ku gisozi hano mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bayoboke babo bibazaga ko iyo nyubako niramuka itashywe ku mugaragaro imisanzu izahita ihagarara,ariko siko bimeze kuko mu kiganiro umuvugizi w’itorero ry’ADEPR mu Rwanda BiShop Sibomana Jean yagiranye n’ikinyamakuru Imirasire.com yashimangiyeko na nyuma yo gutaha Gisozi imisanzu izakomeza gutangwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Gashyantare 2017, abayoboke bitorero ry’ADEPR bari hirya no hino mu gihugu ndetse n’inshutizabo biteguye gutaha ku mugaragaro inyubako ya DOVE Hotel, izwi ku izina rya Gisozi iherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR baganiriye n’umunyamakuru w’imirasire.com ba mutangarije ko bishimiye kuba inyubako yabo bagizemo uruhare batanga imisanzu igiye gutahwa kuribo bakavuga ko Imana yakoze ibikomeye.

Nubwo hari bamwe bishimirako inyubako yabo ya Gisozi igiye gutangira gukora, hari bamwe babwiye umunyamakuru w’ imirasire ko ubuyobozi bw’itorero bwazadohora kuri bamwe mu bayoboke bayo bari bitanze imisanzu yiyo nyubako, ariko bitewe n’ibihe bagiye banyuramo byiganjemo ikibazo cy’inzara cyagiye kigaragara hirya no hino mu gihugu bigatuma batabasha kubona ayo mafaranga babaga bitanze, bityo ko iyo misanzu iramutse ikuweho dore ko n’inyubako nayo yuzuye, byaba byiza kurushaho.

PNG - 524.4 kb
iyi niyo nyubako iri kuvugisha abakristo ba ADEPR ururondogoro

Hari na bamwe bagiye bagwatiriza ibyabo kugirango babone uwo musanzu w’iyo nyubako.

Tukimara kumva icyifuzo cyabo bayoke bari basigaye badatanze iyo misanzu kubera impamvu zitandukanye harimo nizo twagarutseho, twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’itorero ADEPR rubivugaho tuvugana n’umuvugizi w’itorero BiShop Sibomana Jean ku murongo wa telefoni umuvugizi yateye utwatsi icyifuzo cyabo bayoboke, mu magambo make ameze nko kwikoma itangazamakuru,

JPEG - 39.1 kb
Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean

yagize ati:” kuba Gisozi izatahwa ntibivuze ko imisanzu ivuyeho, buri mukristo witanze agomba gutanga umusanzu yemeye gutanga icyo gisubizo ki rahagije.” Umunyamakuru ashatse ku mubaza ko ayo mafaranga azakomeza gutangwa icyo azakora kandi igikorwa yatangirwaga cyarangiye, Sibomana yahise akupa telefoni kuva ubwo ntiyongera kwitaba.

Hari amakuru yari amaze iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye yagiye atangazwa na bamwe mu bayoboke ba ADEPR batishimiye uburyo uwo musanzu wagiye utangwa , kuko hari bamwe bagiye bakurwa ku mirimo babaga bafite mu itorero ndetse hakaba n’abandi bagiye bavutswa bumwe mu burenganzira bwabo bitewe no kuba bataratanze iyo misanzu, aha twatanga ingero nkaho hari bamwe bagiye babwira itangazamakuru ko kugirango usezerane mu rusengero byasabaga kuba waratanze umusanzu wa Gisozi, mu gihe ubusanzwe gusezerana nta kiguzi byasabaga mu itorero, ariko ibi birego byose ubuyobozi bw’ADEPR bukabihakana buvuga ko gutanga umusanzu ari ubushake bw’umuntu.

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rimaze imyaka 75 rikora ivugabutumwa mu gihugu ndetse no hanze yacyo . Kugeza ubu iri torero rifite abakirisitu basaga Miriyoni ebyiri mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kwizera Egide - 9/05/2017 saa 16:08

Kuri Uyumunsi Hari Imidugudu Yohasi Ikibazwa Ibihumbi 600000
Kanda hano umusubize

Kwizera Egide - 9/05/2017 saa 16:04

Muba Kurikirane Cyana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X