Monaco cosmetics

RDC: Étienne Tshisekedi warwanyaga Leta ya Congo yitabye Imana

Umunyepolitiki warwanyaga Leta ya Perezida Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Étienne Tshisekedi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu aguye mu bitaro biri mu Bubiligi aho yari yagiye kwivuza mu kwezi gushize.

Nkuko byemejwe n’umuhungu we Félix Tshisekedi yagize ati: “ Papa yajyanywe mu bitaro byo mu bubiligi bya Sainte Elizabeth tariki ya 24 Mutarama igitaraganya kugira ngo avurwe kuko yari ameze nabi ari naho yaguye ku isaha.”

Tshisekedi barinze kumutegera indege ye wenyine kuko ubuzima butari bumeze neza.

Uyu mugabo yari umwe mu batarigeze bishimira ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, ndetse yari amaze igihe kinini aba mu Bubiligi gusa kuva muri Nyakanga umwaka ushize yari yarasubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariho akorera ibikorwa bye bya Politiki.

Etienne Tshisekedi wa Mulumbu yavutse tariki ya 14 Ukuboza 1932, yari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo mu 1991,1992 kugeza mu 1993 ndetse no mu 1997.

Yari amaze imyaka isaga icumi ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Yabaye muri Guverinoma mu gihe Congo yategekwaga na Mobutu ndetse ni umwe mu banyepolitiki Congo yagize bamutinyukaga bakamubwira ibitagenda.

JPEG - 21.9 kb
Nyakwigendera Etienne Tshisekedi

Mu 2006, we n’ishyaka rye banze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu bavuga ko yabayemo uburiganya ndetse ko yibwe mbere y’uko akorwa.

Mu 2011 yari umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu gusa nabwo aza gutsindwa na Joseph Kabila nubwo nyuma yaje gutera utwatsi ibyayavuyemo akavuga ko ariwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo byaje gutuma Polisi ndetse n’abashinzwe umutekano wa Kabila bagota inzira zose zijya mu rugo rwe bamufungira mu nzu itarigeze imenyekana.
Étienne Tshisekedi, umuhungu wa Alexis Mulumba na Agnès Kabena, yavukiye i Luluabourg muri Congo Mbiligi (ahasigaye hitwa Kananga, Kasai-Occidental). Yize amashuri abanza muri Kabaluanda. Hanyuma mu 1961 yaje kubona impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko ayikuye muri Kaminuza ya Lovanium yigisha iby’amategeko. Akaba apfuye afite umuhigo ko ariwe munye-Congo wa mbere wabonye impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X