Monaco cosmetics

Umutwe wa LRA waba ugiye kuzima burundu?

Imyaka 20 nyuma y’uko umutwe wa Lord’s Resistance Army, utangiye guhungabanya abasivili mu majyaruguru ya Uganda, ntugifite ingufu nka mbere. Abarwanyi hagati y’ijana n’ijana na mirongo itanu nibo bakorera mu bice bya afurika yo hagati.

Cyakora abaturage bugarijwe cyane n’ibitero, ni abari mu bice bitarinzwe cyane by’imisozi. Intara za Repubulika ya Centrafurika zitagendera ku mategeko hamwe n’izo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

JPEG - 36.7 kb
Abarwanyi ba Lord’s Resistance army ngo baba bageze mu marembera

Urugero nko mu mudugudu wa Fenzane uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafurika, nta ba polisi ba leta bahari, nta basilikare nta n’ingabo za ONU. Ibyo abahatuye babona, ni ibitero bihoraho by’amabandi n’imitwe yitwaje intwaro y’umutwe wa Lord’s Resistance Army.

Abantu babiri biciwe muri uwo mudugudu mu gitero cy’ejo kuwa kabiri, iminsi ibiri gusa nyuma y’uko abanyamakuru bahasuye.

Jeane Nakanda kimwe n’abandi bahatuye, bavuga ko bumva guverinema yarabatereranye.

Nakanda ati:” n’ubwo turi mu mudugudu uri mu bilometero 10 uvuye mu mujyi rwagati, guverinema ntidutekereza”

Umutwe wa Lord’s Resistance Army washinzwe na Joseph Kony agamije kurwanya ubutegetsi bwa Museveni. Uyu mutwe wagiye utsindwa ari nako abantu bagenda bagwa ku rugamba ukabura abandi bo kubasimbura.

Umuyobozi wungirije Joseph Kony witwa Dominic Ongwen amaze amaze iminsi atawe muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC ruri i La Haye mu Buholandi

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X