Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bimuriwe i Karongi haburamo batatu

Mu minsi ishize nibwo abarwanyi 35 ba M23 bahungiraga mu Rwanda bavuye muri Congo bagacumbikirwa mu karere ka Rubavu,kuri ubu abo barwanyi bimuriwe mu karere ka Karongi haburamo batatu.

Abarwanyi 32 ba M23 nibo bimuriwe i Karongi ahitwa i Gisovu mu gihe abandi 3 batabashije kujyana na bagenzi babo bitewe n’uko baje barakomeretse batameze neza bityo bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Aba bagabo biganjemo abasore bakigera ku butaka bw’u Rwanda bashyikirijwe umuryango utabara imbabare (Croix Rouge) kugeza n’ubu aho bimuriwe akaba ariwo uzakomeza kubitaho ubashyikiriza ubyo kurya no kwambara.

Uyu muryango uvuga ko igihe hari abarwinyi bemeye kumanika amaboko bagomba kwitabwaho kugeza igihe basubiye mu gihugu cyabo cyangwa se mu gihe bahawe ubwenegihugu bwaho bahungiye.

Dr Dushime Dryckx, Umuyobozi wa Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubusanzwe nta mpunzi zemerewe kuba hafi y’umupaka uhuza igihugu baturutsemo n’icyo bahungiyemo, bityo akabona ko kuvanwa i Rubavu kuri abo barwanyi byari bifite ishingiro.

Ati “Aba ni impunzi z’intambara, amategeko mpuzamahanga agena ko byibuze bagomba gutuzwa mu birometero 50 uvuye aho umupaka w’igihugu bahunze uherereye.”

Lt Col Cassius James uyobora ingabo mu gace ka Bugeshi, ari naho aba barwanyi bahungiye, ubwo yabashyikirizaga umuryango wa Croix Rouge yabijeje ko aho bajyanywe bagiye kwitabwaho, ko na ho nta kibazo bazahagirira.

Bageze mu Rwanda kuwa 29 Mutarama 2017 baciye ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Murenge wa Bugeshi, aho bahunze imirwano yari ibashyamiranije n’ingabo za Congo (FARDC).

Aba barwanyi ba M23 bakaba bari barasubiye muri uyu mutwe baturutse mu gihugu cya Uganda, aho bari bahungiye mu mwaka wa 2013 bamaze gukubitwa inshuro n’ingabo za Kongo, FARDC.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X