Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Burundi : Umuporisi yarashe bagenzi be umunani barakomereka

Amasasu yumvikanye mw’ijoro ryo kuri uwu wa gatatu ahagana ku isaha ya saa munani z’ijoro mu kigo cy’abapolisi I Bujumbura gishinzwe abinjira n’abasohoka aho umupolisi yarshe bagenzi be umunani bagakomereka bikabije.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’Uburundi OP1 Pierre NKURIKIYE aho yagize ati: “ Umupolisi yarashe bagenzi be bagera ku munani mu kigo cya gipolisi gishinzwe abinjira n’abasohoka, aba barashwe bakomeretse bikabije ariko ntawigeze ahasiga ubuzima, ndetse n’uwo wabarashe nawe yahise yirasa nawe arikomeretsa bikabije.”

JPEG - 39.9 kb
Umuvugizi wa Polisi y’Uburundi OP1 Pierre NKURIKIYE

Yongeyeho ko icyateye uyu mupolisi kurasa bagenzi be kugeza n’ubu kitaramenyekana iperereza rigikomeje.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuwa gatatu w’icyumweru gishize tariki ya 25/01/2016 umwe mu basirikare bakuru mu gihugu cy’uburundi Major Dieudonné Karashira, yishwe arashwe na mugenzi we mu kigo cya gisirikare cya Mutakura.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X