Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Gasabo: Hari Abapasiteri batangiye kugana Abarangi.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Nyagatovu, haravugwa bamwe mu ba Pasiteri batangiye kugana urugo rwa Kajene Jean Bosco n’umugore we bakuriye Abarangi mu Rwanda bagiye kwivuza.

Iyo ugeze mu rugo rwa Kajene Jean Bosco uhasanga abantu bari mungeri zitandukanye baba baje gusengera aho ngaho mu barangi, aho bamwe bemeza ko bahava bakize, Mu cyumba kigari gishashemo imisambi umuntu yinjiramo abanje kuvanamo inkweto, baba baririmba bavuza ingoma, biganjemo abantu ubona baciriritse ariko bemeza ko hari n’abakomeye cyane bajya baza hano, abasirikare bakomeye ndetse ngo n’abapasiteri.

Hari umupasiteri utarifuje gutangazwa ngo abakristu be batamumenya.
Aha bahafite icyumba kandi cy’abarwayi, uhasanga abantu bo mu madini anyuranye, abagatolika, abaporoso, abasilamu na bandi batandukanye, Bamwe batanga ubuhamye ko bakize bitewe no kugana abo barangi.
Kajene Jean Bosco avuga ko bavura indwara zikomoka ku myuka mibi, ndetse ngo hari n’indwara zisanzwe nk’igifu, umwijima, diabetes, umutwe udakira ziba zikomoka ku myuka mibi n’amarozi…izi zose ngo barazivura.

Kajene agira ati: “ umurwayi utugannye tubanza kumubaza niba yarabanje kwivuza kwa muganga wa kizungu kugira ngo tubone aho duhera, ndetse ngo tubanza kubabaza niba bafite mutiweli kuko tuzi neza ko ashobora nko kwitura hasi ari hano agakomereka kandi ibyo tukaba tutabivura.”

Bamwe mu bemeza ko bakize ubu bakaba bagana abarangi harimo n’uwo mu Pasiteri utashatse ko umwirondoro we ujya mu bitangazamakuru
.
Abagana Kajene baza baturutse mu turere dutandukanye mu gihugu hose
Abarangi ubundi ngo ni abamarayika b’Imana, nibo bahamagara bakaza bagakiza abarwayi.

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X