Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Mpayimana Philippe aravugwaho gu koresha indimi ebyiri

Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, umwanditsi w’ibitabo udafite amateka azwi muri politiki yo mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga biravugwa ko yaba yatangiye gukoresha indimi ebyiri ukurikije ibyo yatangaje ubwo yari akiri mu Bufaransa.

Ku itariki 3 Mutarama 2017 twari twa bagejejeho inkuru ya Philipe avuga ku migabo n’imigambi y’ibyo yakora aramutse abaye Perezida w’uRwanda
Dore amwe mu magambo yavuze icyo gihe,ashingiye ku mirongo migari azagenderaho mu gihe yaramuka yicaye mu Rugwiro.

Imwe mu mirongo migari yagaragaje azashyira mu bikorwa natorwa harimo kuvana abayobozi b’Imirenge mu bakozi ba Leta ahubwo bakajya batorwa n’abaturage no kugabanywa ukweguzwa kwa hato na hato, kuvanga abahoze ari ingabo bagitsimbaraye ku ntwaro bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda hagamijwe kuvanaho ibyatera intambara, gukomeza gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga, Guha inshingano yo gutanga umusaruro imiturirwa myinshi imaze kuzuzwa mu murwa mukuru mbere yo gutangiza iyindi, kugabanya imyenda y’igihugu n’ibindi.

JPEG - 22.8 kb
Mpayimana Philippe ushaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Ushingiye kuri ayo magambo yavuze icyo gihe usanga harimo gukoresha indimi ebyiri kuko ubwo yageraga mu Rwanda kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017 akimara kugera ku kibuga cy’indege I kanombe, mu magambo make yabwiye itangazamakuru ati: “ngiye kwitegura mbanze ndebe kandidature yanjye niba izemerwa ubundi nyuma y’amezi atatu ngatangira kuvuga imigabo n’imigambi yanjye mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”

Bivuzeko nawe nta kizere y’ifitemo cyuko ya zicara mu Rugwiro kuko ashidikanya ko kandidature ye ishobora kwemerwa, mu gihe ubushize yari yamaze ku garagaza ibyo yazakora amaze gutorwa nk’umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu abantu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora azaba tariki 4 Kanama 2017, harimo Perezida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party, Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ISHEMA n’uyu Mpayimana Philippe ushaka kwiyamamaza ku giti cye, gusa igihe cyo kugeza kandidatire zabo muri Komisiyo y’amatora ntikiragera ngo zisuzumwe.

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X