Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ibyamamare birimo Rihanna birabyinira ku rukoma nyuma yo kumenya ko Beyonce atwite impanga

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Mutarama 2017 umuhanzikazi Beyonce atangarije ko atwite inda y’impanga,ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Rihanna byishimiye aya makuru.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Rihanna usanzwe ufite abamukurikira kuri urwo rubuga bakabakaba hafi miliyoni 49,yavuze ko anejejwe no kuba inshuti ye y’amagara itwite impanga.

Yagize ati”Nishimiye Beyonce n’umuvandimwe wanjye Jayz k’ubwimpanga bagiye kwibaruka.”

Umunyamideli akaba n’umugore wa John Legend, Teigen Christine nawe abinyujije kuri Instagram yavuze ko yishimiye kuba inshuti ze zagiriwe umugisha wo kuba zigiye kubyara impanga aboneraho gushimangira ko akunda aba bahanzi.

Kimwe na nyina wa Beyonce Tina, akimara kumenya ko umukobwa we atwite yishimye cyane asakaza ubwo butumwa ku byamamare bitandukanye ashima Imana ishobora byose.

Iyi nkuru nziza y’umuryango wa Beyoncé na Jay z yabwiwe abantu basaga Miliyoni 92 bamukurikira kuri Instagram n’abamukunda, ndetse nyuma gusa y’amasaha 2 ashyizeho iyi nkuru nziza yari imaze gukundwa n’abasaga Miliyoni 4.

Aba baririmbyi bagiye kwibaruka impanga nyuma y’undi mwana w’imyaka itanu bafite.

JPEG - 53.9 kb
Beyonce n’umwana we Blue Ivy

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X