Monaco cosmetics

Malawi: Umunyarwanda yishwe anizwe

Kaniziyo Misigaro umunyarwanda uba mu nkambi y’impunzi y’ahitwa Dzaleka iherereye muri Malawi bamusanze yapfuye. Polisi ikaba yatangiye iperereza ku iyicwa ry’uyu mugabo.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugabo yishwe anizwe akaba akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Umurambo we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Dowa ari naho hagaragaje icyo yazize mu iperereza ry’ibanze ryahakorewe.

JPEG - 77.1 kb
Inkambi y’impunzi iherereye i Dzeka aho uyu munyarwanda yiciwe

Polisi mu gace ka Dowa muri Malawi, yatangaje ko yatangiye iperereza ku Munyarwanda wiciwe mu nkambi y’impunzi ihaherereye ahitwa Dzaleka.

Umuvugizi wa Polisi muri Dowa, Richard Kaponda, yavuze ko uyu munyarwanda yitwaga Misigalo Kamiziyo.

Umwe mu bavandimwe ba Misigalo Kamiziyo witwa Nyirahabimana Kansilida, unasanzwe aba muri iyi nkambi, yavuze ko uyu musore ngo yasanze yapfuye.

Yagize ati “Mperuka kumubona tariki ya 30 Mutarama 2017 ubwo yavomaga amazi hafi y’aho atuye, umunsi wakurikiye ubwo nari ngiye kwitaba telefoni hanze ni bwo nabonye umuntu uryamye hasi yapfuye.”

Ikinyamakuru Malawi24 kivuga ko amakuru ahari agaragaza ko Misigalo Kamiziyo yavukaga mu Ntara y’Amajyepfo ahitwaga muri Butare.

Umurambo wa Misigalo wajyanwe mu Bitaro bya Dowa ngo usuzumwe, iperereza ry’ibanze ngo rigaragaza ko uyu munyarwanda yapfuye anizwe.

Polisi ivuga ko yasanze uyu mugabo aziritse umukandara asanzwe yambara mu ijosi.
Kugeza ubu ngo polisi iri mu iperereza ngo ite muri yombi abamwishe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X