Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Butare:Umusore afunzwe nyuma yo kwica urubozo nyirasenge na Se wabo

Nakuzeyezu Potien w’imyaka 27 afunzwe akurikiranyweho kwica Nyirasenge na sewabo abasanze mu rugo nyuma yo guhora mu makimbirane ashingiye ku masambu.

Aya mahano yabereye mu kagari ka Nyamihanda umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki Gashyantare,aho uyu musore yitwikiriye ijoro maze atemagura aba bavandimwe bahita bitaba Imana.

Ubusanzwe uyu Nakuzeyezu yabaga mu Gihugu cy’Uburundi ariko ngo niyo yajyaga aza gusura uyu muryango ngo hahoraga rwaserera bapfa amasambu kugeza ubwo aje kuri iyi nshuro agasiga abivuganye.

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye itangazamakuru ko abenshi bamenye ayo makuru muri iki gitondo, ndetse banashimangira ko yari amaze iminsi asirisimba muri ako gace ariko batazi umugambi afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Janvier Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ko bamenye iby’uru rupfu amakuru bayahawe n’umuyobozi w’Umudugudu icyo gihe nibwo yerekezaga ahabereye ayo mahano.

Habiyaremye ati “ubu ndi mu nzira njyayo kuko ni kure cyane, namenye ko yatemye se wabo witwa Nangwanabose Benedicto w’imyaka 57 na nyirasenge witwa Suzan Mukamudenge w’imyaka 52. Ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.”

Kugeza ubu Nakuzeyezu Potien yahise atabwa muri yombi na Polisi akaba afungiye kuri sitation ya Nyakabuye,naho uwo nyirasenge na Se wabo yishe bajyanywe ku bitaro bya Mibilizi ngo bakorerwe ibizami.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X