Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Kigali: Hadutse idini ry’abamotari

Abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali baparika kuri gare yo mu mujyi bamaze ibyumweru bibiri batangije iteraniro ribera muri Gare yo mu mujyi.
Aba bamotari nibura kabiri mu cyumweru bigomwa igihe kigera ku isaha imwe bagateranira muri gare bagasenga ari nako basaba Imana imbabazi z’ibyaha byabo ngo barusheho kwegera Imana.

Iri teraniro riba hagati ya saa yine kugeza saa sita abamotari babishaka bahagarika akazi bakajya muri aya materaniro.
Intego yabo ngo ni uguhinduka bakagandukira Imana kandi bagakorana umwuga wabo umutima w’ubuntu.

Bimwe mu byatumye aba bamotari bashinga iri teraniro ngo no uko abamotari bamwe na bamwe bavugwaho ingeso z’ubujura, gufatanya n’abajura, kwambura abagenzi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi… ibi ngo bikazafasha guhindura bamwe baba bari muri izo ngeso nkuko Olivier Dusabimana uyobora aya materaniro abitangaza .

JPEG - 122.7 kb
Olivier Dusabimana uyobora aya materaniro

Yagize ati: “Imana ntawe itahindura niyo waba uri umunyabyaha umeze gute, ibi bizafasha bagenzi bacu guhinduka bakava mu byaha bakunze kuvugwaho bahinduke kubera gicengerwa n’ijambo ry’Imana.”

Umwe mu bamotari yagize ati: “Hari abatumye tugira isura ko turi abambuzi, dufasha abajura n’andi mabi…batumye twamburwa agaciro kacu niyo mpamvu twahisemo kukazamura biciye mu ijambo ry’Imana no gusenga.”

Undi ati: “ twagiriwe ikizere cyo gutwara abantu b’ibikomerezwa none twiswe abajura n’andi mazina mabi y’abanyabyaha, ubu twiyemeje kugarura izina ryacu ryiza binyuze mu gusenga.”

JPEG - 110 kb
Barimo gutura

Muri aya materaniro harimo n’umwanya wo gutanga amaturo, aho umwe muri boa fata kasike (casque) akabazengurukamo buri wese ashyiramo ituro. Ngo kuri ubu bamaze kugeza amafaranga agera ku bihumbi 100 000Frw aho bateganya kuzayafashisha abatishoboye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Masumbuko - 3/07/2017 saa 13:13

Byiza cyane n,abazunguzayi barebereho kuko amasengesho ni umuti w,ibibazo byinshi.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 3/07/2017 saa 13:13

Byiza cyane n,abazunguzayi barebereho kuko amasengesho ni umuti w,ibibazo byinshi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X