Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Phillippe ushaka umwanya mu Rugwiro ngo apfobya Jenoside

Philippe Mpayimana uhatanira kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika mu matora azaba mu kwezi kwa munani 2017, noneho yavuzweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bije nyuma y’igitabo aherutse gusohora ahamya ko mu Rwanda habaye double Jenoside.

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 Umwaka ushize wa 2016, Philippe Mpayimana yaje mu Rwanda agamije kumurika igitabo gipfobya Jenoside yanditse.

Icyo gihe yari ari gushakisha abanyamakuru bamufasha muri uwo mushinga wo kumurika igitabo cye no kugishakira abakigura. Akaba yaragombaga kwifashisha ikigo cy’ubucuruzi cye cyanditse mu Rwanda cyitwa Ishya n’ihirwe.

JPEG - 110.5 kb
Incamake y’igitabo cya Philippe Mpayimana

Muri icyo gitabo Mpayimana yerekana ukuntu ngo hari abanyarwanda bahunga ngo baticwa n’ubutegetsi bwa gisilikare buyobowe na APR.

Ikindi avuga muri icyo gitabo ngo " Abahutu bakomeje guhigwa mu gihugu cya congo kandi abenshi muribo hashize imyaka 2, habaye jenoside 1994, yakozwe n’ubutegetsi bwa habyarimana ati : Abahutu bakomeza kwicwa baba abakoze jenoside n’abatayikoze, abapfa bose harimo abakuze, abana n’abantu bakuze cyane.kandi abo bose bicwa na Paul Kagame wahoze ari visi Perezida ubu akaba ariwe Perezida ".

Ushishoje neza izi nyandiko za Mpayimana usanga zipfobya zikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinja umukuru w’igihugu n’ ingabo zayihagaritse kwica abanyarwanda muri Congo no mu Rwanda.

Mpayimana ninde ?

Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yubatse akaba afite umugore n’abana bane. Yize amashuri yisumbuye i Save, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mpayimana yabaye muri Congo 1996-97,akaba yarakoreye Radio Agatashya ya koreraga i Bukavu no mu nkampi z’ impunzi z’Abahutu bari bahungiye muri Congo. Aho yavuye ajya muri Camerouni mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X