Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Bishwe n’inzara kubera ibyabo byangijwe

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Munyiginya muri Rwamagana baravuga ko bishwe n’inzara kubera imyaka yabo yangijwe hakorwa imihanda muri gahunda ya VUP. ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kanama 2017 abo baturajye bazaba bishyuwe.

Umwe mu baturage witwa Ngabonziza Charles batuye muri aka kagari avuga ko yangirijwe imyaka, ikibanza cye kigacishwamo umuhanda ariko ko atigeze ahabwa ingurane. Avuga ko ikigeretse kuri ibyo, ari uko batigeze bamenyeshwa ngo babashe gusarura hakiri kare ibihingwa byari mu mirima yabo.

Ngabo nziza yagize ati “Ibi byatubayeho ni ikibazo gikomeye kuko batwangirije imyaka batanatumenyesheje byibuze ngo tubanze tunayisarure.”

Iyo nkurikije ibyagijwe n’ibikorwa byo kubaka umuhanda nsanga bifite agaciro k’ibihumbi 600Frw, ariko nuwampa kimwe cya kabiri na byemera
Naho uwitwa Gakiga Thadeo nawe utuye muri aka kagali, avuga ko we yangirijwe ibifite agaciro k’ibihumbi 500Frw, akavuga ko agitegereje ko akarere kamwishyura.

Muri bimwe mu byangirijwe harimo ibiti, imbuto yari yarahinze ziribwa, avuga ko yakuragamo amafaranga atunga umuryango we n’insina n’imyaka yari yarahinze. Avuga ko iyo babimenyeshwa hamwe na bagenzi be bahuje iki kibazo bari gusarura imwe mu myaka yari itangiye kwera.

Mutarambirwa Theoneste avuga ko nyuma yo kubangiriza imitungo babakenesheje ku buryo babayeho baca inshuro.
Yagize ati “Byaduteye ubukene kuko insina twacagaho igitoki barazitemaguye ubu mbayeho nabi.”

JPEG - 19.7 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry

Kuri iki kibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry, yemeza ko icyo kibazo gihari ariko akavugako batangiye kubarura abangirijwe imyaka, kugira ngo buri wese hazamenyekane umubare nyawo w’amafaranga agomba kwishyurwa.

Yagize ati” mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, abo baturage bose uko ari 86 bazaba bamaze kwishurwa ku buryo bitazarenza mu kwezi kwa Munani uyu mwaka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana Kakooza Henry, avuga ko batangiye kubarura abangirijwe imyaka, kugira ngo buri wese hazamenyekane umubare nyawo w’amafaranga agomba kwishyurwa.

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X