Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Urujijo ku rupfu rwa Danny Vumbi

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize hasakaye amakuru avuga ko umuhanzi Danny Vumbi yitabye Imana bitunguranye ariko nyuma biza kugaragara ko ari ibihuha.

Icyateye benshi urujijo ndetse na nyiri ukuvugwaho urupfu, ni inkomoko y’aya makuru n’icyo yari agamije dore ko Danny yivugira ko nta n’igicurane yari afite kuva uwo munsi kugeza n’ubu.

JPEG - 120.1 kb
Danny Vumbi uherutse kuvugwaho ko yapfuye

Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na Imirasire.com yavuze ko amukuru yasakaye ku rupfu ruherutse kumuvugwaho nawe yayumvise ariko ashaka intandaro yayo biramuyobera ahitamo gutuza.

Yagize ati”hari abantu bampamagaye ngo bumve koko ko napfuye, hari n’Abanyarusizi banyandikiye bambaza iby’ayo makuru mbabwira ko ntabyo nzi kuko ntabyo nabonye uretse abampamaye.”

Yakomeje agira ati”uwabyanditse simuzi,yewe sinzi n’icyo yari agamije gusa meze neza kugeza ubu nta n’igicurane ndwaye.

Ku ruhande rw’umuziki we Danny Vumbi avuga ko akomeje ibikorwa bye byo kuririmba ndetse kuri ubu akaba ari muri Studio akora indirimbo zitandukanye nyuma yo kuva muri Guma Guma.

Mu gushaka kwagura umuziki we Danny akaba ari mu myitegura gushyira hanze indirimbo nyakamwe yakoranye na Lulu guturuka mu gihugu cya Malawi iyi ndirimbo ikazasohoka mu majwi n’amashusho.

Mu gihe kandi hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire uyu muhanzi ngo akaba azasusurutsa abakunzi be akaboneraho no kubatumira ngo bazishimane.


Mu mwaka wa 2015, nibwo indirimbo “Ni danger” ya Danny Vumbi yarushijeho gukundwa no gushinga imizi mu mitima y’abanyarwanda benshi, byanamuhaye imbaraga zo gukora izindi ndirimbo zamenyekanye zikanakundwa cyane.

Aha twavuga nka “Baragowe” ndetse n’iyitwa “Ni uwacu”, izi zose zikaba zaramufashije kubona amahirwe yo kwitabira ibitaramo byinshi mu Rwanda, ndetse n’ibitaramo yagiye gukorera muri Canada mu mpera z’umwaka wa 2015.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NDAGIJIMANA FRANÇOIS - 12/05/2017 saa 16:41

YARIYARWAYE CANKEYARARI MUNZMOZI
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X