Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Huye: ADEPR yatewe n’abantu bitwaje imihoro barindwi bagirwa intere

ADEPR ya Ngoma Umudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba, mu Karere ka Huye Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Gashyantare 2017, yatewe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro gakondo zirimo amacumu, imihoro n’ubuhiri batema abakirisitu barindwi bari mu masengesho ndetse n’abaturage baje kubatabara.

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Taba, Pasiteri Habinshuti Samson yatangarije yatangarije itamgazamakuru ko abo bakrisitu bari bari gusenga abantu bitwaje imihoro bahita binjira bavuga ngo ’dore ko Imana yanyu ikora ibitangaza ngaho nibatabare’.

Iki gitero kikaba cyabaye ahagana saa tanu z’ijoro nk’uko umuzamu w’uru rusengero, Sebakungu Phillippe abivuga.

Yagize ati “Ahagana saa tanu za nijoro haje abantu barenga icumi bari bafite udufuni, imihoro, amacumu n’ubuhiri. Nabonye bashaka kwinjira bakurikira abanyamasengesho bari bavuye hanze kwihagarika, ndabitambika bahita bankubita ubuhiri mu bitugu.”

Sebakungu yakomeje atangaza ko yahise yiruka akajya gutabaza abantu bararira amatungo hafi aho, nabo bahageze batangira kubatema.
Umwe mu bakirisitu wo muri iri torero we yatangaje ko basanzwe baza kuhasengera ariko ku mugoroba bagataha, gusa ngo hari n’abaharara basenga iyo babonye bwabiriyeho.

Bivugwa ko aba bantu bateye bari bafite amacupa arimo inzoga ndetse banywa n’itabi.

Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zazindukiye mu nama n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo gukora iperereza ry’abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Kugeza ubu Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri aka karere ka Huye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abandi batandatu ba ADEPR bari bakubiswe bikomeye ndetse umwe muri bo arakomereka cyane.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X