Monaco cosmetics

Koreya ya ruguru yatangiye guhindisha umushyitsi perezida Trump

Nyuma y’uko umwaka ushize Koreya ya ruguru yagerageje intwaro ya kirimbuzi igateza umutingito mu duce dutandukanye muri Aziya, perezida Trump yatewe ubwoba n’izi misire ariko avuga ko niyongera izafatirwa ibyemezo bikarishye.

Umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ingabo James Mattis uherutse gushyirwaho na Perezida Trump yaburiye Koreya ya ruguru ko yihanganiwe bihagije ko niyongera kugerageza intwaro ya kirimbuzi izahura n’akaga gakomeye.

Mattis ibi yabivugiye muri Koreya y’epfo aho ari mu rugendo rw’akazi rwo kwereka ibihugu by’inshuti za USA ko ubutegetsi bwa Trump buzakomeza kubaba hafi.

Ubutegetsi bwa Obama bwari bwaririnze gukoresha amagambo akomeye mu kwamagana ibikorwa bya Piongyang ariko uko bigaragara ubutegetsi bwa Trump buzahangana bikomeye na Koreya ya ruguru.

Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi ndetse n’intambara hagati ya Koreya zombi USA yasinyanye amasezerano na Koreya y’epfo n’u Buyapani ko igomba kugira ingabo zayo muri biriya bihugu kugira ngo hatazagira ikindi gihugu kibishotora.

Associated Press iravuga ko nubwo bimeze gutya, Perezida Trump aherutse kuvuga ko biriya bihugu(Koreya y’epfo n’u Buyapani) bigomba kongera amafaranga byishyura USA kugira ngo ikomeze kubirinda.

Koreya y’epfo yari isanzwe yishyura USA miliyoni 900$ kugira ngo ikomeze kuyifasha mu bwirinzi.

Mu kiganiro Mattis yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wo muri Koreya y’epfo witwa Han Min-koo, yagize ati: “Uwatera USA cyangwa inshuti zayo wese yatsindwa kandi uzakoresha intwaro za kirimbuzi wese tuzamuhana twihanukiriye, abafite amatwi yo kumva babyumve!”

Ubutegetsi bwa Kim Jong Un buvuga ko bufite za missile zishobora kwambuka inyanja ya Atlantica zikagwa muri USA.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo James Mattis ari buganire birambuye n’ubutegetsi bwa Seoul uko byakorwa.

Mattis ariko yabwiye abanyamakuru ko bizakorwa mu mutuzo kandi ngo nta gihugu kindi bigamije gukumira uretse Koreya ya ruguru.

USA ifite abasirikare 28,500 baba muri Koreya y’epfo. Mattis nava muri Koreya y’epfo arahita ajya mu Buyapani aho igihugu cye gifite ingabo ibihumbi 50.

USA ikodesha ubutaka bw’u Buyapani miliyari 5.5$ ku mwaka kugira ngo ikomeze kugira ijambo muri kariya gace.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X