Monaco cosmetics

Nyarugenge: Ruswa niyo ntandaro y’imyubakire mu kajagari

Mu karere ka Nyarugenge haravugwa ruswa ikabije mu myubakire ya kajagari nkuko byagarutseho na Minisitiri Francis Kaboneka Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobobozi bose batowe mu karere ka Nyarugenge,n’ inzego z’umutekano.

Muri iyi nama Ubwo abayobozi batowe n’abaturage mu nzego z’ibanze bahabwaga ijambo ngo bagire icyo bavuga, bamwe muri bo batunzwe urutoki ‘Ruswa’ ko iri mu bituma hacyubakwa inzu zo mu kajagari, ndetse ngo ikanaba intandaro ya Serivise mbi z’abatanga ibyangombwa byo kubaka.

Bagaragaje ko ruswa iri mu bituma inzu zo mu kajagari zikomeza kubakwa kuko ngo inzu zubakwa abayobozi bareba kugeza zuzuye nyuma zikaza gusenywa n’ubuyobozi.
Uwitwa Nshakirabandi Evariste yagize ati “Ikigaragaza ko ruswa iriho, ko iribwa ni uko hari inzu z’akajagari zagiye ziboneka zubatswe, kandi zikubakwa abayobozi babireba zikarinda zuzura.”
.
Ubwo Minisitiri Francis Kaboneka yagarukaga kuri iki kibazo cy’imyumabakire y’akajagari ari nayo ntandaro ya ruswa, yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kuba inyangamugayo bakirinda kurya ruswa kuko ngo iyo bariye ruswa y’umuturage akubaka mu kajagari baba bamuhemukiye.

Yagize ati “Muharanire kuba inyangamugayo mwirinde ruswa no kwiyandarika, mwirinde kurya ubusa mushaka utuntu tutari bubakize, mwirinde umuvumo w’abaturage urarya umuturage ejo bamusenyera uwo muvumo we n’ayo marira ye azakugaruka uko bizagenda kose bitinde bitebuke, mwirinde uwo muvumo.”

Abo bayobozi bemeza ko ikibazo cyo gutura mu manegeka no kubaka mu kajagari bitizwa imbaraga n’imitangire mibi ya Serivise mu bayobozi bashinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Aha kandi bamwe mu bayobozi bagaragaje zimwe mu mpungege bafite zuko ku bona ibyangombwa byo kubaka nabyo usanga bitoroshye, Hategekimana Isimael, umuyobozi w’abikorera mu isoko rya Rwezamenyo yavuze ko asanga hari aho ubuyobozi bubishyiramo intege nkeya cyane cyane ubwo hejuru.
Ati “Umuntu ufite parcel ipimye, ifite ibyangombwa byo guturwamo kugira ngo abashe kubona icyangombwa cyuzuye cyo kubaka biragoranye. Umuntu arashaka icyangombwa cyo kubaka urugo kikamara amezi atandatu akanyura inzira ya panya.”
Kuri iki kibazo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza utemeranya n’ibyo Hategekimana Isimael avuga, yavuze ko muri Kigali umuturage usabye icyangombwa cyo kubaka ngo agomba gusubizwa bitarenze iminsi 21 , ngo iyo irenze umuturage agomba kujya kurega mu buyobozi.

Iki kibazo cya ruswa nubwo cyagaragaye mu karere ka Nyarugenge ntabwo ariwo mwihariko gusa, kuko usanga hirya nohino mu gihugu havugwa kubaka mu kajagari hagatungwa agatoki abayobozi binzego z’ibanze kuba baka ruswa abaturage kugirango bubake

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X