Monaco cosmetics

Bamwe mu Barundi bafatiwe muri Congo bacumbikiwe muri gereza ya Mpimba

Bamwe mu barundi bafatiwe muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakekwaho gutegura ibitero byo kugaba kuri leta y’uburundi bakaba barashyikirijwe igipolisi cy’uburundi bahise bafungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba. Umubare w’abagejejwe muri gereza aho ku Mpimba nturamenyekana neza. iperereza rikaba ryahise ritangira kuri uyu wa kane tariki ya 02/02/2017.

Abo bajyanywe muri Gereza nkuru ya Mpimba bari mu baheruka gufatirwa muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo , bagashyikirizwa igiporisi cy’Uburundi.

Abagera kw’ijana na makumyabiri na bane (124) nibo bashyikirijwe igihugu cy’Uburundi kuwa kabiri tariki ya 31 Nzeri 2017.

Minisitiri w’ubutabera ari mu babakiriye ku mupaka uhuza Congo n’Uburundi, akaba yari yatangaje ko babakiriye neza agira ati: “tubakiriye neza nk’abarundi bose, kandi ntago ari abashakaga gutera uburundi nkuko byakomejwe gutangaza ahubwo iperereza rirakomeje ngo hameneyekane ibyabo.

Tubabwire ko aba batawe muri yombi mu gihe leta y’uburundi yatangiye gufungura abatavuga rumwe na leta ku mbabazi z’umukuru w’igihugu. bikaba biteganijwe ko hazafungurwa abagera ku bihumbi bibiri na Magana atanu(2500).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X