Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

CAN:Ghana yabuze amahirwe yo gukomeza ku mukino wa nyuma ese izahangara Burkina faso ku mwanya wa gatatu?

Mu gihe ikipe ya Ghana yahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya CAN, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki 2 Gashyantare 2017 nibwo yabuze ayo mahirwe maze itsindwa na Cameroon.

Muri iyi mikino yo guhatanira igikombe cya Africa kiri kubera muri Gabon,Ghana iherutse gusezerera Congo, kuri uyu mugoroba wo kuwa kane ntago yari yorohewe na gato, dore ko Cameroon yayitsinze ibitego bibiri ku busa(2-0).

Uyu wari umukino wo muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, dore ko muri aya makipe hashakwaga imwe iri busange ikipe y’igihugu ya Misiri ku mukino wa nyuma(Finale) uzaba ku cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017.

Ibitego bya Cameroon byatsinze na Michael Ngadeu-Ngadjui ku munota wa 72 ndetse na Christian Bassogog watsinze icya kabiri ku munota wa 90, Cameroon iba ibonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma ityo.

JPEG - 63 kb
Ghana yakubiswe inshuro na Cameroon

Ibi rero byatumye hibazwa niba Ghana izahangara Burkina faso iherutse gutsindwa na Misiri bigoranye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X