Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Kigali: Gasabo iyoboye uturere tw’umujyi mu kugira ibyaha byinshi

Akarere ka Gasabo kaje ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha byinshi aho mu byaha 500 byagaragaye mu kwezi gushize akarere ka Gasabo kakaba kihariye ibyaha 217 Umuyobozi wungirije ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu CSP Morris Murigo, yavuze ko ibyaha byagaragaye mu mujyi wa Kigali mu kwezi kw Mutarama 2017 bigera kuri 500 byamaze kugezwa mu bushinjacyaha.

Muri byo byaha higanjemo iby’ubujura, ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ry’impapuro mbimbano.

Ibi yabitangaje mu nama nyungurana bitekerezo yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’Akarere.

Akarere ka Gasabo ni ko kabimburira utundi turere tw’umujyi wa Kigali dore ko kagaragayemo ibyaha 217, Nyarugenge irakurikira 181, Kicukiro ni iya gatatu n’ibyaha 108.

Iyi mibare y’ibyaha yiganjemo ibyaha bitanu biza ku ikubitiro: Harimo ubujura bugera ku 105, gukubita no gukomeretsa 99, ibiyobyabwenge 75, ubujura buciye icyuho 36, naho gusambanya abana bigera ku byaha 30.

JPEG - 18.9 kb
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza yasabye abaturage gukomeza kugira umutekano umuco ari naho bazahera bakumira ibyaha bitaraba.

Ati “Ni byiza ko abaturage bafatanya na polisi kugira ngo dukumire cyane cyane ibyaha by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kandi polisi ibijeje ubufatanye bwose bushoboka kugira ngo tuvaneho inzitizi zitera umutekano muke”.

Ikindi cyaha cyagaragaye nk’ikimaze gufata indi ntera ni ugukoresha impapuro mpimbano aho mu kwezi gushize habonetse ibyaha 18, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirenga 700.

BAGABO John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X