Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Aba Congoman baba mu Rwanda bababajwe cyane n’ urupfu rwa Etienne Tshisekedi

Bamwe mu ba Congomani baba mu Rwanda baravuga ko babajwe bikomeye n’urupfu rwa Etienne Tshisekedi umunyapolitike ukomeye witabye Imana mu ijoro rya tariki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri.

Mu masaha ya saa tatu z’ijoro ya tariki ya mbere z’ukwezi kwa kabiri nibwo inkuru y’urupfu rwa Etienne Tshisekedi, yumvikanye Bwana Tshisekedi ngo yaguye mu bitaro byo mu bubiligi aho yari yajyanwe kwivuza mu cyumweru gishize.

JPEG - 20.5 kb
Nyakwigendera Etienne Tshisekedi

Bamwe mu bagize umuryango mugari w’aba Congomani baba mu Rwanda baganiriye na Imirasire.com bemeza ko babajwe bikomeye n’ urupfu rwa Etienne Tshisekedi kubera ko ngo yaharaniraga imibereho myiza y’abakongomani bose kandi agashyira imbere demokarasi.

Hari kandi n’abakongomani bavuga ko bigoye kubona umunya politike ushobora kugera ikirenge mu cya Tshisekedi wigaragaje cyane mu kutavuga rumwe n’umutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye.

Urupfu rw’umunya politike ukomeye Etienne Tshisekedi ruje mu gihe Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iri mu bihe bitoroshye bya Politike byatumye amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe mu mpera z’umwaka ushize asubikwa.

Ibintu byakurikiwe n’imvururu. Ese Icyuho cya Etienne Tshisekedi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila cyaba cy’izigaragaza?

Bwana Etienne Tshisekedi yagize uruhare mu guhuza amashyaka atavugwa rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, amashya yaje gushyira umukono ku masezerano yo gusaranganya ubutegetsi na leta.

Amakuru aturuka i Kinshasa aravuga ko hari itsinda ry’abantu bake bigaragambaje nyuma yo kumenya urupfu rwa Etienne Tshisekedi abo ngo bavugaga ko bahangayikishijwe n’ahazaza h’igihugu cya Congo.

Etienne Tshisekedi ni we mukongomani wa mbere wabonye impanyabumenyi y’ikirenga mu mategeko,yabaye minisitiri w’intebe mu bihe bitandukanye,ku butegetsi bw’abaperezida batandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X