Monaco cosmetics

Perezida wa Angola Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi amazeho imyaka 38

Perezida Jose Eduardo dos Santos wa Angola yatangaje ko agiye kurekura ubutegetsi yagiyeho kuwa 21 Nzeri 1979, aho amaze imyaka 38 ku buyobozi bw’icyo gihugu.

Perezida Dos Santos w’imyaka 74, ni umuyobozi wa kabiri uyoboye igihe kirekire muri Afurika, aho arushwa ukwezi kumwe na Perezida Teodoro Obiang Nguema wa Equatorial Guinea, bombi basangiye imyaka y’amavuko.

AFP yatangaje ko Perezida Dos Santos, kuri uyu wa Gatanu yabwiye ishyaka rye ari naryo riri ku butegetsi, Mouvement populaire de libération de l’Angola, MPLA, ko azava ku butegetsi mbere y’amatora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Dos Santos kandi ngo yanatanze umukandida, Minisitiri w’Ingabo Joao Lourenco wahoze ari jenerali, nk’umusimbura we.

Uyu mugabo umaze igihe kinini ayobora Angola ikungahaye kuri Peteroli, azwi nk’umwe mu baherwe ndetse umukobwa we Isabel Dos Santos aza mu b’igitsina gore bakungahaye cyane kuri uyu mugabane.

Muri Werurwe umwaka ushize, amakuru yari yaracicikanye mu bitangazamakuru ko Perezida dos Santos yabwiye MPLA ko azava ku butegetsi mu 2018, gusa bigasa n’aho azakomeza kuyobora iri shyaka.

Nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2010, abaturage ntabwo bacyitorera Perezida Repubulika, ahubwo umuyobozi w’ishyaka ahita aba Umukuru w’Igihugu.

Perezida Jose Eduardo dos Santos wa Angola yatangaje ko agiye kuva ku butegetsi amazeho imyaka 38.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X