Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abantu 9 bakekwaho gutema abakiristu ba ADEPR bamaze gutabwa muri yombi

Nyuma y’uko abantu bitwaje intwaro gakondo bagatemagura abakirisitu ba ADEPR bari mu masengesho mu Murenge wa Ngoma Akarere ka Huye barindwi muri bo bagakomereka, Polisi y’u Rwanda iravuga ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.

Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André yabwiye itangazamakuru ko abafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, aho ubu bari guhatwa ibibazo kubyo bakurikiranyweho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gashyantare 2017, mu masaha ya saa tanu ni bwo abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo, imihoro,amacumu ,uduhiri n’ibindi bakubise bagatemagura abakiristu bo mu itorero rya ADEPR , umuzamu waho ndetse n’abaje gutabara.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri aka karere ka Huye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abandi batandatu ba ADEPR bari bakubiswe bikomeye ndetse umwe muri bo arakomereka cyane.

JPEG - 31.6 kb
Umuvugugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hakizimana André

Kuri iki kibazo CIP Hakizimana André yatangake ko atapfa kwemeza ko ubu bugizi bwa nabi bwaba bufitanye isano agira ati: ““Biriya ni ubugizi bwa nabi nk’uko mwabibonye ariko nyuma y’aho twatangiye iperereza twafashe n’abantu. Ubu tumaze gufata abantu 9 Bariho barabazwa ngira ngo amakuru arambuye twazayabaha vuba bishoboka,ubu ntitwasanisha ibyabaye mu cyumweru gishize n’iby’uyu munsi mu gihe tugikora iperereza.”

Kugeza ubu Polisi ivuga ko abakomeretse ari 9, bakaba bari mu Bitaro bya CHUB, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X