Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu bakekwaho gutemagura abayoboke ba ADEPR i Huye bamaze gutabwa muri yombi! Mayor abivugaho iki?

Nyuma y’uko abantu batazwi bari bitwaje intwaro gakondo batemagura bamwe mu bayoboke ba ADEPR Huye bakabagira intere, kuri ubu 9 mu bacyekwaho ubwo bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi.

Police iratangaza ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa,kugeza ubu hakaba hakomeje iperereza kucyaba cyihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza ya Butare, CHUB buratangaza ko bwakiriye abantu 25 barimo barindwi bakomeretse bikabije, n’umwe wavunitse igufa ry’akaboko.

Abaturiye urusengero rwaraye rugabweho igitero n’abantu bataramenyekana, bavuga ko aba bantu baje ahagana sa saa 23h30 z’ijoro.

Ibi byatumye kandi Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene asaba abaturage kurushaho gukaza umutekano.

JPEG - 71.7 kb
Kayiranga Muzuka Eugene avuga ko abarara basenga bakwiye kubimenyesha mbere

Aganira na Imirasire.com Mayor yavuze ko Polisi ikomeje gukurikirana icyo kibazo ku ikubitiro ikaba yamaze guta muri yombi 9 bacyekwaho icyo gikorwa kigayitse.

Abajijwe icyatumye abo bagizi banabi bitwikiera ijoro bagahitamo kujya gutema abari mu masengesho, maze avuga ko ari ubugome gusa ariko ikibyihishe inyuma kikazagaragara nyuma y’iperereza rya Polisi.

Yagize ati”yagize ati”Icyo rero polisi niyo mwabaza,niyo iri gukoraho iperereza ejo twanakoze inama twegera n’abaturage turabahumuriza ndetse tubasaba no gukaza amarondo.”

Yakomeje agira ati”Abasenga bagomba kujya babimenyesha mbere y’igihe kugirango umutekano wabo urusheho kubungwabungwa.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana avuga ko iperereza ryari rimaze gufata abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X