Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Bimwe mubyo umugore wese aba akeneye ku mugabo we

Mu buryo bunoze bwo kubaka urugo rugakomera hatabayeho umwiryane hari byinshi umugabo agomba gukorera umugore wawe bityo agahorana akanyamuneza.Bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira:

Nkuko bisanzwe umugore wese ufite umugabo haribyo aba yifuza gukorerwa kuko iyo bitabaye hashobora kubaho kutumvikana hagati y’umugabo n’umugore.

Ubundi abagore ntabwo bashimishwa n’ibintu bihambaye, ahubwo abagore bashimishwa n’utuntu duto cyane. Reba bimwe mubyo umugore wese aba akeneye gukorerwa n’umugabo we.

Gutegwa amatwi

Ibi ni iby’agaciro ku bagore bose ko umugabo abatega amatwi kandi akabumva ariko kandi nanone abagore bagomba gufasha abagabo kubatega amatwi ikindi kandi nanone umugore agomba kumenya igihe aganiririza umugabo ndetse akamenya kutarambirana kuko iyo bitagenze gutyo umugabo hari aho agera akaba ari kwibaza ati:
"Ibi birarangira ryari koko?", aho gutega amatwi ibyo umugore we amubwira nibyiza rero kumenya igihe uganiriza umugabo wawe.

Gushimwa
Hano umugore wese aho ava akagera akunda gushimwa kandi biramunezeza rero ni byiza ko umugabo ashima umugore we igihe yakoze neza. Baba bifuza ubabwira ati: "Wankoreye ibyo nkunda, Ni ibi nifuzaga ko ukora, Wanshimishije cyane, ..."

Amagambo aryoheye amatwi
Abagore bose bakunda kubwirwa amagambo meza aryoheye amatwi kuko birabashimisha cyane iyo yumva anezeranwe n’umugabo kuko aba yumva yageze muri paradizo kuko iyo ubwira umugore amagambo amushimisha bituma atajya atekereza abandi bagabo kuko aba yumva umuhagije rwose.

Niba uri umugabo wibaze uti ni ayahe magambo ngomba kubwira umugore wanjye kugirango yishime? Nako singombwa kuyibaza kuko uba uzi ibyo akunda cyane ko muba mubana.

Kwishimisha
Hano ho iyo abantu bamaze gushinga urugo usanga bibagirwa gushimisha abagore babo kandi nyamara mukiri aba fiancé mwarishimisha ariko nyuma yo gushinga urugo cyangwa se nyuma yo kubyara usanga abenshi bitwaza utubazo dutandukanye kandi nyamara abagore abenshi bashimishwa nuko abagabo babo babashimisha cyane cyane nko gusohoka.

Niba ubana n’umugore wawe gerageza byibura umushakire umunsi niyo byaba rimwe mu Cyumweru umujyane ahantu muganire mwiyibutse ibihe bya kera mutarabana azishima kandi azabona ko umwitayeho, azatekereza ko uba umwitayeho aho gutekereza ko utabyitayeho ahubwo azabona ko ari umwanya ubura ariko byibura azabona ko ubizirikana.

Ibikorwa by’ubugwaneza
Umugore wese aba akeneye ko umugabo we amwereka ko aguwe neza kandi amwishimiye: Kumuhobera, kumusoma, kumutungura kuri telefone ukamubwira uti: "Ndagukunda", n’utundi nk’utwo tworoshye tutarenza amasegonda 30.
Umugabo ushoboye gukorera umugore we ibi nibura buri cyumweru bombi bashobora kubana bishimiye urukundo rwabo.

Alphonsine MUKESHIMANA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X