Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imiryango itegamiye kuri Leta yakiranye yombi gahunda yo guterwa inkunga na RGB mu mishinga izamura abaturage

Imiryango itegamiye kuri Leta yashimye gahunda yemejwe n’Urwego rw’imiyoborere RGB yafashe mu guteza mu gutera inkunga iyi miryango mu rwego rwo kurushaho kuzamura abaturage by’umwihariko abafite ibikorwa mu byaro.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB ruravuga ko imiryango itegamiye kuri leta ifite ubushobozi mu kuzamura iterambere ry’abaturage, bityo akaba ariyo mpamvu rwemereye imiryango itandukanye kuzamurika imishinga myiza ijyanye no kuzamura abaturage.

Iyi miryango ikazajya ihabwa miliyoni 25 z’amafaranga y’ U Rwanda, ngo bayifashishe mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Prof.SHYAKA Anastase umuyobozi w’ Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere aravuga ahazava aya mafaranga azahabwa imiryango itegamiye kuri Leta.

JPEG - 52.9 kb
Prof Shyaka Anastase umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere

Ati” Leta y’u Rwanda binyuze muri za minisiteri zitandukanye n’izindi nzego zitandukanye bagaragaje ubushake bwo uko bakwegeranya ubushobozi mu rwego rw’amafaranga, ndetse twegera n’abafatanyabikorwa bacu cyane Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati” tugahamagara imiryango itari iya leta bagapiganirwa mu rwego rwo kugirango ibikorwa byabo ari ibirebana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, byaba ari ibirebana n’urwego rw’ubutabera, n’ibirebana no kugira uruhare mu gukemura ibibazo byo mu muryango n’ibindi”.

Bamwe mu bahagarariye bene iyi miryango bavuga ko aya mafaranga azabafasha kugeza ibikorwa byabo ku baturage benshi kurushaho.

Umwe ati”ni gahunda itanga amafaranga turayashima kandi turayemera kuko adufasha kugera kuri ba bantu tutakagombye kugera kandi akabagirira akamaro gakomeye turayishimira”.

Nubwo RGB ivuga ko abafite amahirwe menshi yo guhabwa iyi nkunga ari abafite imishinga ikorera mu byaro, mu mishinga 2000 iri ku rutonde rwiyemerewe guhabwa iyi nkunga 70% ikorera mu mujyi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X