Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana ushaka kuba Perezida w’u Rwanda ahuriye n’uruva gusenya kuri The Mirror Hotel

Mpayimana Philippe wari wateguye ikiganiro n’abanyamakuru amaze kubuzwa n’ubuyobozi bwa The Mirror Hotel gukomeza ikiganiro cye yitabaza ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ari nabwo bumufashije kwemererwa gukomeza ikiganiro cye.

Nk’uko yari yabigaragaje mu butumire yagejeje ku binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bikorera mu Rwanda, Mpayimana Philippe yari yagaragaje ko guhera saa tanu za mu gitondo kugeza saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, azaba ari muri The Mirror Hotel i Remera aho yari yaravuze ko azatangariza ibijyanye n’umushinga we wo kwiyamamaza.

JPEG - 61.1 kb
Nyuma yo kwangirwa gukora ikiganiro yitabaje moto ajya kuregera akarere ka Gasabo

Ku isaha ya saa tanu yari yageze muri iyi hoteli, agiye gutangira igikorwa cye ubuyobozi bwa hoteli bumubaza ibyo agiye gukoreramo baramusobanurira, bamubwira ko abereka urupapuro rw’inyemezabwishyu yishyuriyeho icyo cyumba cy’inama yagombaga gukoreramo, undi avuga ko atitwaje iyo nyemezabwishyu kuko yumvaga kuba yarabikije icyumba bihagije.

Yahise atega moto ajya kuzana inyemezabwishyu ariko ahageze, mu maso y’abanyamakuru bari batumiwe, bamubwira ko batamwemerera ko akoreramo icyo gikorwa cye, gusa ntibasobanuraga impamvu kuko yari afite inyemezabwishyu igaragaza ko yabishyuye.

JPEG - 36.7 kb
Abanyamakuru bamutegerezanyije amatsiko menshi

Nyuma yo gushwana n’abakozi ba The Mirror Hotel, Mpayimana Philippe yahise afata moto bwangu ajya ku biro by’akarere ka Gasabo gutanga ikirego.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru nyuma yaho gato, yavuze ko ari ku biro by’akarere ariko akaba agiye gusubira kuri hoteli kuko bamuhamagaye bamubwira ko ashobora kugaruka bakamwemerera gukoreramo. Yavugaga ko mu kanya gato aza kuba ahageze, n’ubwo yari yamaze gukerererwa kuko saa sita zendaga kugera.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X