Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abana batsindiye ibizamini bya Leta muri Gereza bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu Gashyantare 2017, hagaragaramo ko Perezida Kagame yababariye abana batsinze neza ibizamini bya Leta bafungiye mu magereza.

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababariye abo bana bari barakatiwe ariko bakaba baratsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2016.

Ubwo ibi bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2016 byakorwaga, hari abana babikoze ari abagororwa muri gereza y’abana ya Nyagatare aho abana 11 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza abandi batanu bagakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

JPEG - 54.5 kb
Abana bahawe amahirwe yo gukora ibizamini bya Leta umwaka ushize

Iryo tangazo rigira riti ” Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana batsinze neza mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, bari barakatiwe, Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rukabafasha gukomeza kwiga bafunze.”

Mu kwezi gushize ubwo amanota y’abakoze ibizamini bya Leta yatangazwaga, SIP Hillary Sengabo, Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje ko mu bana 11 bari bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, barindwi muri bo babashije gutsinda ku rwego rwo hejuru, naho muri batanu bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, babiri batsinda neza.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n‟amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Izo mbabazi zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yaciwe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Muri iyi nama kandi nibwo bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye bahinduriwe imirimo, muri abo twavuga nk’Uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia naho uwari umuyobozi wa RDB Francis Gatare agirwa w’ikigo gishinzwe Peteroli na Mine.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X