Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese inyubako ya ADEPR yatashywe ku mugaragaro irongera kugarura ubumwe cyangwa irakomeza kubashyamiranya?


Dove Hotel, inyubako imaze iminsi ivugisha menshi abakirisitu b’itorero rya ADEPR imaze gutahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2017 na Minisitiri w’Intebe Anasatase Murekezi. Ese iyi nyubako irakemura amakimbirane akigaragara mu itorero ?

Uyu muhango wabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, abanyamadini, abikorera n’abayoboke ba ADEPR bari baturutse hirya no hino mu gihugu bahagarariye abandi. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, waje ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

JPEG - 56.4 kb
Inyubako yatashywe ese iragarura amahoro mu itorero

Mu ijambo rye , Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yashimye abitanze kugirango iki gikorwa kirangire, anagaragaza ko ari umusanzu batanze mu kubaka no guteza imbere igihugu.

Yagize ati: "Ndashima abakirisitu ba ADEPR ku bw’iki gikorwa gikomeye mugezeho, bisobanura ko gusenga bigomba kujyana no gukora... Iyi Hotel Dove iradufasha muri gahunda y’u Rwanda yo kongera ubukerarugendo, ndetse na serivisi nziza... Iyi Dove Hotel izaha Abanya Rwanda benshi akazi kazabafasha guteza imbere imibereho yabo n’ababo. Leta y’u Rwanda irabashimira cyane ko muri abafatanyabikorwa beza muri gahunda zayo zitandukanye."

Ese iyi nyubako irongera kugarura ubumwe mu bakirisitu cyangwa barakomeza kutumvikana?

Minisitiri w’Intebe kandi yahamagariye abayoboke ba ADEPR kunga ubumwe no gukemura neza ibibazo bashobora kugirana, bakabikemura neza nk’abakirisitu kugirango n’iki gikorwa kizarusheho kubagirira akamaro.

JPEG - 49.4 kb
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ataha ku mugaragaro Dove Hotel

Yagize ati: "Icyo igihugu kibifuzaho ni ugukorera hamwe nk’uko mubisanganywe, ariko nihagira ikitagenda mwicare mu gacaca mwiyambaze umwuka wera ubabamo... Kugira ngo iyi Dove Hotel izarusheho kubagirira akamaro ndetse n’Itorero ryanyu, muzahore muharanira kuba umwe. Nimugira ibyo mutumvikanaho, mujye mwicarana, mubiganireho maze mubikemure nk’Abakirisitu."

Mu minsi ishize bamwe mu bayoboke b’iri torero bari no mu nzego zaryo biremye itsinda basaba abakirisitu bahaguruka bakamagana imisanzu y’inyubako. Bavugaga ko iyo nyubako idafitiye akamaro abakirisitu ahubwo ifitiye inyungu abakuru b’iri torero aribo Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana.

Ubwo yaganiraga na Imirasire.com Bishop Sibomana yeruye ku mugaragaro ko n’ubwo inyubako igiye gutahwa bitazabuza abakirisitu gukomeza gutanga imisanzu yayo.
Ese kuba yuzuye no kuba abakirisitu bazakomeza gutanga imisanzu kuriyo ntibizakomeza umwiryane mu bakirisitu?

Ese ko yuzuye ikaba itangiye ibikorwa by’ubucuruzi ku mugaragaro ni gute abakirisitu bazakomeza kwishyura amadeni yayubatse kandi inyungu yinjiza arizo zagombye kwishyura iyo myenda?

Kanda munsi usome inkuru yayibanjirije

http://imirasire.com/Imisanzu-ya-gisozi-ikomeje-kuvugisha-abakristo-ba-ADEPR-ntizahagarara.html

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X