Monaco cosmetics

RDC: Gen Sultan Makenga uyobora M23 aherereye he?

Ingabo za Monusco, ubuyobozi bwa Kongo Kinshasa ndetse n’ubwa Uganda bose batangaza ko badaheruka guca iryera umukuru w’umutwe wa M 23 Gen Sultan Makenga. Ese uyu musirikare yaba aherereye he?

Hari hashize iminsi bivugwa ko Gen Sultan Makenga ko yatorotse inkambi yarimo muri Uganda akajyana n’ingabo ayoboye muri Kongo Kinshasa aho bivugwa ko yahise agaba ibitero ku ngabo za FARDC agahanura kajugujugu zayo 2.

JPEG - 80.7 kb
Gen Sultan Makenga utakigaragara aherereye he?

Ku ruhande rwa FARDC ubuyobozi bw’ingabo bwashyize mu majwi ko Gen Sultan Makenga ko yaba yararoze ingabo za FARDC 3 nyamara ariko ubuyobozi bwa RDC bwo bwatangaje ko butazi aho aherereye kuko atari muri RDC.

Ku ruhande ruhande ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda UPDF bwo bwatangaje ko Gen Sultan Makenga atakiri muri Uganda ko yatorotse inkambi akajya ahantu hataramenyekana.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig.Richard Karemire kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017, aho yavuze ko Gen makenga amaze ibyumweru 3 avuye aho yari ari hamwe na zimwe mu ngabo ze kugeza ubu akaba nta we uzi aho baherereye.

Ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko uyu muvugizi w’ingabo za Uganda yavuze ko kuba Gen Makenga yagiye nta kibazo kirimo ndetse ko batanafite inshingano zo kujya kumushaka ahubwo ko bamenyesheje Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo kugira ngo nayo imenye ayo makuru.

Yakomeje avuga ko Kongo yahise inohereza itsinda ry’abantu muri Uganda ngo baganire kuri icyo kibazo. Igisirikare cya Uganda kandi ntabwo cyemeza niba makenga yaba yasubiye mu mashyamba ya Kongo cyangwa hari ahandi yagiye uretse ko ingabo za kongo ziherutse kwikanga inyeshyamba muri kivu ya ruguru gusa ntibamenye niba ari iza M23.

Gen. Makenga abuzweho gutoroka nyuma y’uko ingabo za M23 zimeneshajwe n’ingabo za Kongo zimwe zigahungira mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

imanishimwe vincent - 27/07/2017 saa 08:09

yego byiza turikumwe
Kanda hano umusubize

Micomyiza merci - 27/07/2017 saa 05:43

Mbese mwabamuzi umuntubita sezirahiga denny ubamuri m23 mbese aherereyehe?Ngotuzajyegufatanyanawe.
Kanda hano umusubize

NDAGIJE EMMANUEL - 18/09/2017 saa 18:16

Njewe igitekerezo Njewenagasabye ubuyobozibyakinshasa ngobubabarire abayoboziba m23 ngobagarukemumagoyabo Ninje Emmanuel Ndagije Uvamuri Uganda District yakisoro nearest bunagana
Kanda hano umusubize

Dusengimana amza nasson - 21/07/2017 saa 04:23

turabizi ntabwo twahunze ahubwo twari defanze naho ushaka kujayo nategereze umunsi ntabwo uragera naho ubundi dutegereze iryamukuru
Kanda hano umusubize

Harerimana Gilbert - 10/04/2017 saa 20:52

Ahubwo N,abuze Ahobari Ngonjeyo Mwiriwes
Kanda hano umusubize

habineza - 11/06/2017 saa 21:36

urumvushakakumusanga! numushaka uzamubona??
Kanda hano umusubize

- 5/09/2017 saa 11:45

OK SHA URAMUBAJIJE MUKOMEREZE KUNDEGO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X