Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urujijo ku batemaguye abakirisitu ba ADEPR I Huye Ese ni FDRL koko?

Nkuko mumaze igihe mubisoma ku rubuga rwacu Imirasire.com ko abantu bitwaje intwaro za gakondo zirimo amacumu, imihoro , amabuye n’ibindi bateye urusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu karere ka Huye , batema abakirisitu cumi na babiri bari barimo gusenga ndetse n’abandi bane babatabaye.

Kuri ubu uretse 9 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gukora ayo mabi nabo batarabihamwa, kuri ubu abayobozi b’inzego za Leta cyangwa se izi idini ntawuramenya icyaba cyibyihishe inyuma cayangwa babikoze abo aribo.

Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana avuga ko abatemwe bose ari cumi na batandatu barimo cumi na babiri basengaga ndetse n’abanyerondo bane batabaye.

Yagize ati “baje mu ijoro ryacyeye basanga abantu basenga bari cumi na babiri muri bo abadamu ni batanu, abagabo babiri, umusore umwe n’abakobwa bane. Batatu bakomerekejwe cyane. Hari n’abandi bane baje gutabara nabo barabakomeretsa. Abo babateye bari bitwaje imipanga, amafuni, ibikoni n’amabuye”.

JPEG - 24.8 kb
Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pantekoti mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana

Bishop Rwagasana yavuze ko nta kintu babambuye ahubwo ko baje bababwira ngo niba basenga Imana ibatabara ngo nihite ibatabara hanyuma barabatema. Ati “ Baje bababwira amagambo bababwira ko bitwaza ko bakora ibitangaza, ngo nibasenge Imana ibakize.”

Ku rundi ruhande Ubuyobozi bw’akarere ka Huye nabwo kugeza ubu ntiburamenya aho aba bagizi ba nabi baturutse nabo byababereye urujijo.
Kayiranga Muzuka Eugene Mayor w’aka karere aganira na Imirasire.com yavuze ko Polisi ikibikurikirana

Naho ku cyatumye abo bagizi banabi bitwikira ijoro bagahitamo kujya gutema abari mu masengesho, maze avuga ko ari ubugome gusa ariko ikibyihishe inyuma atakizi.

JPEG - 71.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene

yagize ati” polisi niyo mwabaza,niyo iri gukoraho iperereza ejo twanakoze inama twegera n’abaturage turabahumuriza ndetse tubasaba no gukara amarondo.”
Si ubwa mbere Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batewe n’abagizi ba nabi kuko no mu mpera z’icyumweru gishize hari abantu nabo bataramenyekana bateze abakirisitu bo kuri uyu mudugudu barabatema babagira intere bamwe bagwa muri koma.

Bikaba byatangiye guhwihwiswa ko yaba ari FDLR ituruka mu gihugu cy’u Burundi, gihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo baza mu baturage bihishahisha ndetse bamwe bigize abapagasi, bahingiririza nyamara ari abagizi banabi bakomeje ibikorwa byabo byo guhohotera abaturage no kubatera ubwoba kugirango babangishe ubuyobozi buriho cyane cyane muri iki gihe cy’amatora y’umukuru w’Igihugu yegereje.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X