Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rusizi: Amaze imyaka 4 Atakambira Akarere

Umuturage utuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura witwa Ntamusangiro Emmanuel amaze imyaka 4 atakambira Akarere ngo kamufshe ku mwishyuriza amafaranga yategetswe n’urukiko aturutse ku bumuga yatewe n’umuntu wa mutemye mu mutwe bikamuviramo gutakaza ubushobozi kuri bimwe mu bice bigize umubiri we, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butari bukizi ariko ko bugiye kugikurikirana.

Intandaro y’iki kibazo kimaze igihe kingana n’imyaka 4 cya turutse ku gutemwa mu mutwe byamuviriyemo kwangirika kw’imitsi ngo ikorana n’urwungano rw’inkari, atakaza ubushobozi bw’igitsina cye, yaba kunyara no gutera akabariro ngo byahise bihagarara.

Uyu mugabo amaze imyaka ine akoresha sonde kugira ngo yihagarike kuko yabuze ubushobozi bwo kwivuza, uwamukubise ishoka ngo yafunzwe umwaka umwe ararekurwa, nyuma uyu Emmanuel yakomeje kwiyamabaza ubuyobozi bw’Akarere ngo bumwishyurize ariko kugeza nubu Akarere ka Rusizi kakomeje ku murangarana
Buri guhe ngo asaba ubuyobozi kumutabara akavurwa cyangwa bukamuvuza.

Uyu mugabo wari wubatse anabyaye kane, avuga ko byatumye umugore we amuta munzu wenyine akigira iwabo ubu umugore we ngo yibera kwa nyina kuko ari we wemeye kumwitaho.

Nyuma yo gutemwa avuga ko yavuriwe no ku bitaro by’umwami Faisal bakamushyiramo ‘sonde’ yo kumufasha kwihagarika kuko nta bundi buvuzi bari kumukorera atazabwishyura nk’uko abivuga.

Avuga ko yitabaje ubuyobozi ngo bumwishyurize uwamutemye ayo yategetswe kwishyura n’Urukiko maze yivuze ariko ntihagira igikorwa.

JPEG - 57.7 kb
Ntamusangiro Emmanuel amaze imyaka 4 atakambira Akarere

Ku riki kibazo Jean de Dieu Tuyishime Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura avuga ko ikibazo cya Ntamusangiro Emmanuel kizwi ndetse ngo n’Urwego rw’Umuvunyi rwakigejejweho.

Yagize Ati “Ntamusangiro icyo tumumarira ni ukumufasha guhindurirwa ‘sonde’ buri kwezi, ariko Umuvunyi yasabye Akarere ko kamuvuza, dutegereje igisubizo.”
Ntamusangiro avuga ko nta gihe atagiye ku karere ka Rusizi ariko ntafashwe kugeza ubu.

JPEG - 27.6 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Nsigaye

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturajye, Emmanuel Nsigaye, yavuze ko bagiye kubikurikirana “ikibazo cye ntikiratugeraho gusa tugiye kubikurikirana.”.

Abaturage ba kunze ku mvikana mu bitangazamakuru binubira ijambo rikunzwe gu koresha n’abamwe mu bayobozi aho usanga bavuga ngo, iki kibazo ntitwari tukizi ariko ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana, iyi mvugo hamwe nizindi ngo babona zita kijyanye n’icyerecyezo u Rwanda rwihaye.

Bagabo JOHN

.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X