Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ibirarane byashinze imizi muri za Ambasade no mu bigo bikora nka Ambasade

Mu nama yahuje ikigo cy’igihugu gishyinzwe imisoro n’amahoro (RRA) n’abakozi b’abanyarwanda bakorera z’’ambasade z’ibihugu bitandukanye zikorera ikigali, hagaragaye ko ibirarane by’umusoro ku bihembo bimaze gushinga imizi, aho bibukijwe ko ari inshingano zabo kwishyura imisoro nkuko byagarutsweho na Komiseri ushinzwe Abasoresha bato n’Abaciriritse Dada Richard.

Iyi nama yari igamije gukebura abakozi bakorera zimwe muri ambasade batereye agati mu ryinyo ntibakore imenyekanisha no kwishyura umusoro ku bihembo kandi isonerwa rireba aba diplomate gusa.

Komiseri ushinzwe Abasora bato n’Abaciriritse Dada Richard avuga ko batumiye abakozi bakora muri ambasade n’ibindi bigo bikora nka za Ambasade kugira ngo bakangurirwe umusoro ku bihembo nyuma yo kubonako ibirarane bimaze gushinga imizi.

Akaba yagize ati: “Ubundi za ambasade ntabwo zigira inshingano zo kumenyesha no kwishyura umusoro ku bihembo ariko umukozi ukoramo udafite ubuzima gatozi nk’umu diplomate asabwa gukora imenyesha no kwishyura umusoro ku mafaranga yose yakoreye ari mu gihugu”.

JPEG - 35 kb
Komiseri ushinzwe Abasora bato n’Abaciriritse Dada Richard (iburyo)

RRA yabatumiye ku bufatanye na Minaffet kugira ngo ibakebure ku baba bishyira mu mutaka w’Aba diplomate bibwira ko isonerwa rikorerwa Abadiplomate nabo ribareba. Abo bakozi bamenyeshwejwe ko isonerwa rikorwa gusa kuba Diplomate ko abakozi basanzwe badafite ubuzima gatozi bw’aba Diplomate bishyura umusoro ku bihembo nk’undi munyarwanda wese.

Umwe mu bakozi ba Ambasade witwa Muhawenimana JMV akorera Ambasade ya Afurika y’Epfo i Kigali. Nawe ari mubatarigeraga batanga uyu musoro ku bihembo bitewe no kwibwira bibeshya ko bawusonewe.

Yagize ati: “Twabaye muri uwo mutaka y’uko nk’aba diplomate baba basonewe natwe tubifata nk’abasonewe. Ubu tugiye kumvisha umukoresha ko agomba kudufasha kwishyura imisoro. Habaho ingaruka igihe umukoresha atemeye kudufasha kandi amafaranga yagennye atarimo umusoro, ikiguzi cy’ubuzima cyagorana”.

Hakaba hagaragaye ko hari za ambasade nke zifite abakozi batajyaga bakora imenyekanisha no kwishyura imisoro ubu bakaba bafite ibirarane byinshi ku musoro ku bihembo. Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyemeye gufasha abo bakozi bakandika basaba kwishyura ibyo birarane mu byiciro.

Itegeko ry’imisoro rivuga ko umukozi uhembwa kugera ku mafaranga 30,000 yishyura 0%. Ibihembo biva kuri 30,001 kugera ku 100,000 umusoro ucibwaho ni 20%. Naho ibihembo biva ku 100,001 kuzamura byishyurirwa umusoro wa 30%. Igihe umukoresha akoresheje umukozi wa nyakabyizi utageza iminsi 30, agomba kumufatira 15% y’umusoro kuri ibyo bihembo bemeranijwe akayashyikiriza RRA.

Ku bigo byavuzwe hejuru bikora nka z’Ambasade byo bikaba bitagaragajwe amazina yabyo.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X