Monaco cosmetics

Margret Zziwa wirukanwe ku buyobozi bwa EALA arabishinja Dr Sezibera

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rwanze gusubiza Margret Zziwa ku buyobozi bw’ Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nyuma yo kwirukanwa akaruregera asaba indishyi z’akababaro.

Kuwa 17 Ukuboza 2014 nibwo Inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatoye icyemezo cyo kwirukana Margaret Nantongo Zziwa.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, kuwa 3 Gashyantare 2017, Zziwa waregeye urukiko asaba ko yakwishyurwa miliyoni ebyiri z’amadolari nk’indishyi ko (...)

Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba rwanze gusubiza Margret Zziwa ku buyobozi bw’ Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) nyuma yo kwirukanwa akaruregera.

JPEG - 24.7 kb
Margaret Nantongo Zziwa wahoze ayoboye Inteko ishingamategeko ya EALA

Kuwa 17 Ukuboza 2014 nibwo Inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA) yatoye icyemezo cyo kwirukana Margaret Nantongo Zziwa.

Kuwa 3 Gashyantare 2017, Zziwa waregeye urukiko asaba ko yakwishyurwa miliyoni ebyiri z’amadolari nk’indishyi ko yirukanywe binyuranyije n’amategeko, umucamanza yavuze ko ntacyo yakwishyurwa kuko imyitwarire ye yari kumwirukanisha.

Akirukanwa, Zziwa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko Dr Sezibera wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC , yagize uruhare kugira ngo yirukanwe.

JPEG - 21 kb
Dr Richard Sezibera wari Umunyamabanga mukuru wa EAC

Dr Richard Sezibera yamwaganiye kure, agaragaza ko icyemezo cya EALA ntaho gihuriya n’inshingano ze, ko icyo kumuhagarika cyashyigikiwe n’abadepite 32 muri 45 bagize EALA, nta bufasha yatanze.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X