Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umukobwa wavuze ko ateye nk’igisabo muri 15 bahatanira ikamba rya miss Rwanda 2017.

Mu birori byabereye kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali, nibwo abakobwa26 bose babajijwe ibibazo byagiye bigaruka ku ntego nkuru z’iri rushanwa arizo ‘Ubwiza, ubwenge n’umuco’ maze hakurikijwe uko basubije ndetse n’uko bagaragara n’uko bitwara imbere y’abantu, akanama nkemurampaka kabasha gutanga amanota yatumye 11 bose basigara, hakomeza 15 gusa.

Mu Mujyi wa Rubavu mw’ ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bahatanira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, uwitwa Uwase Hirwa Honorine yari mu barushanwe ndetse atsinda muri batandatu ba mbere ariko asiga imvugo yahise yamamara “uteye nk’igisabo.”

JPEG - 114.9 kb
Uyu mukobwa niwe wavuze ko “Umunyarwandakazi nyawe ateye nk’igisabo”

Kuva ubwo Imvugo ye yateje impaka cyane mu kanya nk’ako guhumbya Video ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp n’ahandi abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo, imvugo ye n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake.

Nubwo hari abatarishimiye iyi mvugo bamwe bagashaka kubyita andi mazina kubw’inyungu zabo bwite, hari abatari biteze ko uyu mukobwa ashobora gutoranywa muri 15 bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, ariko byarangiye yerekanye ko yifitiye ikizere kandi ashobora kuzagera kure hashoboka muri aya marushanwa byaba ngombwa akaba yakwegukana n’iri Kamba.

Tubabwire ko uko ari 15 bakomeje bahise bajya i Nyamata mu mwiherero (BOOT camp) aho bazamara ibyumweru 2 batozwa byimazeyo byinshi mu bizabafasha kwitwara neza ku munsi nyir’izina wo guhatanira ikamba, birimo ubumenyi rusange, imyiyereko, uko bitwara imbere y’abantu n’ibindi bitandukanye.

Ku itariki ya 25 Gashyantare, 2017 nibwo aba bakobwa bazavamo uwabahize yambikwe ikamba riherekejwe n’ibihembo birimo imodoka ndetse n’umushahara ungana n’ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (800,000 Rfw) azajya ahabwa buri kwezi ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Justine Thomas - 27/04/2017 saa 20:48

uy'umukobwa nimwiza kbx.
Kanda hano umusubize

muhirwa peter - 2/05/2017 saa 06:27

uwomwana imana yamuremye kuwamber ivuye muri wikend
Kanda hano umusubize

muhirwa peter - 2/05/2017 saa 06:28

uwomwana imana yamuremye kuwamber ivuye muri wikend
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X