Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Ijambo rya Bishop TOM Rwagasana ryafashwe nko kwishongora

Mu muhango wo gutaha inyubako za Hotel DOVE y’itorero ry’ADEPER mu Rwanda, mw’ijambo yagejeje kumbaga yariyitabiriye ibyo birori, Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR yatanze ikibwiriza cyafashwe n’abamwe mu bakristo ba ADEPR nko kwishongora ukurikije ibisobanuro yagiye atanga, ndetse n’imirongo yo muri Bibiriya yagiye yifashishwa, yasomye muri Nehemiya 6:15-16 ahajyanye no kubaka nkuko uyu muhango ari uwo gutaha inyubako ya Dove Hotel .

Bishop. Tom ntiyariye indimi aho yasobanuye ibivugwa muri icyo gitabo ko babyigiraho kuko bubatse Gisozi babarwanya aribyo yise gusenya, ariko bikaba bibaye impfabusa kuko birangiye inyubako yabo itashywe ku mugaragaro
Yagize ati” No mu mateka y’abantu bagiye bubaka bagiraga aba barwanya aho yatanze urugero rwa Nehemiya yubakaga ba Senibarati basenya.

Tom Rwagasana yavuze ko hari amagambo akomeye abacaga intege Nehemiya ngo areke kubaka bamubwiye bagiraga bati :" ziriya mbwa z’abayuda ziragira gute ? Mbese bariyubakira igihome ? Barubaka se ngo bazazibemo ? Bararuhira ubusa kuko ingunzu zizaza zibisenye ntibazazibamo’’.

JPEG - 26.6 kb
umuvugizi wungirije wa ADEPR Tom Rwagasana

Aha Tom ntiyazuyaje kugereranya abantu bose bagiye bavuga nabi iyubakwa rya gisozi ashingiye kwijambo ry’ikibwiriza cyari gifite umutwe ugira uti " Iyo Imana ikoze umurimo wayo abanzi bawo bigaya ubwabo" nko muri bimwe mu byari bigamije kurwanya icyo gikorwa.

Nyuma y’ibyo birori ikinyamakuru imirasire.com cyegereye bamwe mu bakristo ariko batifuje ko imyirondoro yabo ndetse n’ibibaranga bya garagara mu bitangazamakuru kubera impamvu zijyanye n’umutekano wabo, batubwirako bitari bikwiye ko umukozi w’Imana akoresha ririya jambo kuko hari imirongo myinsi muri Bibiriya aba yifashishije ijyane n’ibirori barimo.

Umwe yagize ati” mu byukuri ririya jambo ryumvikanaga nko kwishongora ku bantu, kandi niba hari nababigizemo uruhare yagombaga kubasabira imbabazi ku Mana kuko nabo ataribo ari umwanzi waboshyaga, ariko adakoresheje iriya mvugo dore ko twari mu birori yagombaga kwifashisha imirongo ijyanye no kwishima kuko aribyo byari byaduhurije hano.’’

Usibye ibi kandi byo kwishongora kuri Bishop. Tom byanavuzwe ko akunda kwiyemera nkaho yigeze kuvuga ko iriya nyubako ntawundi wagombaga kuyitaha atari Perezida Paul Kagame, ibi aba bakristo babivuga bashingiye yuko gahunda yo gutaha ziriya nyubako zagiye zihindurirwa igihe, nkaho byari byitezwe ko mu kwezi kwa 9 umwaka ushize 2016 aribwo hari hateganyijwe ko ziriya nyubako zari butahwe nkuko byari byatangajwe, ariko bikaza gusubikwa aho byemezwa ko Tom yari yababwiye ko Perezida atazaboneka icyo gihe.

Ibi rero nibyo abakristo bashingiraho bavugako Bishop.Tom yaba arangwa no kwiyemera ndetse no kwirarira.

Itorero ADEPR rimaze imyaka 76 rikora imirimo yaryo mu Rwanda, ryatangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suède none ubu rimaze kugira abayoboke basaga miliyoni ebyiri hatabariwemo abana.

Iyi hoteli yatangiye kubakwa muri Werurwe 2011, ariko umushinga watangiye 2008 ikaba yuzuye itwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

joseph - 6/05/2017 saa 05:34

Sinvugira kuraba bayozi ba ADEPR bafunzwe ariko ndavuga muri rusange. icyo nvuga nuko abakozi b'Imana bo muribi bihe bashishikazwa cyane ni byubahiro no gukunda impiya kuruta uko bashishikazwa ni mitima yabarimbuka. Nugusaba Imana igatabara Itorero ryayo kwisi ariko cyane muri Afica. Nibareke gushakira ibyubahiro na mafaranga mwitorero, bashobora gukorera Imana banafite small business zibafasha mubuzima busanzwe aho kwirahuriraho imivumo yo gusaba abakristo amafaranga yu murimo w'Imana bakayashira mu bikorwa byabo bwite, Birababaje .Imana itugenderere.
Kanda hano umusubize

turahize eugene - 5/05/2017 saa 07:21

Jyewe igitekerezo ntanga nuko umuntu wese wajya ajya gutanga igitekerezo yajya yibuka ko turi abakozi b, Imana bagabura ibyo Bityo tukirinda ikintu cyose cyatumenera amavuta kuko kuyabona biragora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X