Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gasabo: Kutamenya koga byatumwe ahasiga ubuzima

Uwitwa Biziyarenye Evariste yitabye Imana aguye mu bwogero ahazwi nka( Picsine) Muri Hoteli iri ku cyiyaga cya Muhazi mu gace ka karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali SP Emmanul Hitayezu yatangarije imirasire ko Evariste yazize kuba yagiye koga ari wenyine kandi atazi koga.

Nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru imirsire.com yavuze ko uyu Biziyaremye Evariste yari yajyanye n’inshuti ze ku kiyaga cya Muhazi, nyuma aza kuvamo ajya muri KingFish Hotel iherereye neza kuri iki kiyaga ari naho yaje kurohama mu bwogero bwaho (Picsine) ahita apfa. Ibi bikaba byabaye mu mpera z’icyi cyumweru.

SP Emmanuel Hitayezu yaboneyeho gusaba abantu bose bajya koga mu biyaga cyangwa muri za Picsine ku ma hoteli, ko mu gihe bahageze bazajye babanza gusaba umuyobozi waho hantu kubaha umuntu ushinzwe gufasha aboga, ndetse bakanifashisha imyambaro ya bugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka nkizo usanga zitwara ubuzima bw’abantu.

JPEG - 26 kb
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali

Umunyamakuru abajije umuvugizi wa Polisi niba nyiri Hoteri atakurikiranwa bitewe nuko uwo musore witabye Imana yaguye muri Picsine ye, SP Hitayezu yavuze ko Hariho hakorwa iperereza kugirango harebwe niba nta muntu waba wihishe inyuma y’icyo gikorwa, iperereza rikaba rigikomeje

Amakuru atandukanye yavugaga ko Biziyaremye yarohamye mu kiyaga cya Muhazi, ariko siko byagenze nk’uko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabyemeje mu kiganiro twagiranye. Avuga ko uyu musore ahubwo yarohamye mu bwogero muri Picsine yiyi hoteli KingFish Beach Hotel iri kuri iki kiyaga cya Muhazi.

Ubusanzwe uyu musore yari asanzwe ari umukozi mu kabari kazwi nka Carrefour des Artistes, gaherereye mu nyubako yo muri UTC aho benshi bakunda kwita kwa Rujugiro mu mujyi wa Kigali rwagati.

Bagabo JOHN

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X