Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

CAN 2017: Cameroun nyuma y’imyaka 15 idatwara igikombe cya Can yaraye ibigezeho

Kuri iki cyumweru tariki ya 05/02/2017 nibwo imikino y’igikombe cya Afrika(CAN) yari imaze hafi ukwezi ibera muri gihugu cya Gabon, ikipe y’igihugu ya Cameroun niyo yegukanye igikombe cya Afrika nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Misiri ku mukino wa nyuma ibitego 2 kuri 1.

Ikipe ya Misiri yabanje gufungura amazamu hakiri kare ku gitego Muhamed Elneny usanzwe akinira Arsenal yatsinze ku munota wa 22, ndetse n’igice cya mbere kiza kurangira iki gihagazeho.

JPEG - 67 kb
Misiri yishimira igitego

Mu gice cya kabiri ikipe ya Cameroun yaje yahinduye umukino ku munota wa 59 baba barishyuye ku gitego cya Nicolas N’Koulou biba bibaye 1-1. Ikipe ya Cameroun yakomeje gusatira bikomeye maze ku munota wa 88 w’umukino Vincent Aboubakar ahita ayihesha igikombe kuko byagaragara ko Misiri itari bubashe kwishyura kubera uburyo ikipe ya Cameroun yari yayicanyeho umuriro.

JPEG - 112.6 kb
Cameroun imaze kwishyura

Niko byaje no kurangira ihita itwara iki gikombe ku nshuro ya gatanu ariko inihimuye ku ikipe yayitsindiye n’ubundi ku mukino wa nyuma mu 2008.

Aba bakinnyi bagaragaje ugushyira hamwe dore ko abenshi mu bakinnyi bakomeye iki gihugu cyari kizeyeho amakiriro bagiteye umugongo bakanga kwitabira ubutumire.

Cameroun yazamutse mu matsinda idahabwa amahirwe, ariko yatunguranye ihigika amwe mu makipe yahabwaga ikizere cyo kwegukana iki gikombe basezerera ibihangange nka Senegal muri ¼ na Ghana muri ½ .

Ku mukino wa nyuma aba bakinnyi basaga n’abamaze kuba intwari mu gihugu iwabo dore ko bakoze ibyo batari bitezweho, bari bafite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Misiri, igihugu cyari kitaratsindirwa ku mukino wa nyuma dore ko inshuro zirindwi cyahageze cyatahanye igikombe harimo n’iya 2008 cyasezereye iyi Cameroun ku gitego 1-0 ari nabwo yari ikomeye iyobowe na Rigobert Song na Samuel Eto’o wari no ku kibuga kuri iki Cyumweru areba uko barumuna be bihorera.

Nyuma yo gukora aya mateka, Umutoza Broos yashimiye abakinnyi be uko bitanze kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa agira ati “Ndishimye cyane ku bw’abakinnyi banjye. Iri si itsinda ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru ni itsinda ry’inshuti.”

Mu bakinnyi bakomeye banze kwitabira ubutumire bwa Cameroun muri iri rushanwa harimo myugariro wa Liverpool mu Bwongereza Joel Matip, llan Nyom wa West Bromwich Albion, Andre Onana wa Ajax, Guy N’dy Assembe ukinira Nancy, Maxime Poundje wa Girondins Bordeaux, Andre-Frank Zambo Anguissa wa Olympique Marseille, Ibrahim Amadou ukina muri Lille ndetse na Eric Maxim Choupo-Moting ahanini bikaba byari ku mpamvu z’uko bafatwa iyo baje muri iyi mikino kenshi ntibanahabwe uduhimbazamusyi.

Iyi kipe ikaba yari yasezeranijwe n’igihugu cyabo ko ni baramuka batwaye iki gikombe buri wese azahabwa akayabo k’amafaranga angana na Miliyoni mirongo ine n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda(45 000 000 frw).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X