Monaco cosmetics

Umunyarwandakazi yigaragambije yamagana Donald Trump

Umunyarwandakazi utamenyekanye ku izina yagaragaye mu bihumbi n’ibihumbi byamagana Perezida mushya wa leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Uyu munyarwandakazi wagaragaye yari ari mu myigaragambyo iri kubera muri leta ya Washington yamagana ibyemezo bikarishye byafatiwe abimukira muri iki gihugu cy’igihangange ku isi.

JPEG - 87.2 kb
Umunyarwandakazi wagaragaye yamagana Trump

Ikinyamakuru Daily Mail kuri iki cyumweru cyavuze ko Mu mafoto yashyizwe ahagaragara l, mu bantu bigaragambya bamagana Donald Trump mu Mujyi wa Washington DC hagaragayemo umugore uvuga ko ari Umunyarwanda wafotowe avuga ko ashyigikiye uburenganzira bw’impunzi.

Icyapa uyu mugore yari afite cyari cyanditseho ngo “ Uku niko impunzi zimera. Nshyigikiye impunzi. Impunzi ituruka mu Rwanda.”

Iyi myigaragambyo ije nyuma y’ibyemezo bya Donald Trump bitandukanye amaze gufata mu minsi 15 ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byemezo bikomeje kuba byinshi mu bihugu bitandukanye by’umwihariko imyigaragambyo ntisiba mu mijyi yose y’iki gihugu.

Abantu bo mu bice bitandukanye by’isi, abato n’abakuru bakomeje kugaragara bamagana Donald Trump cyane nyuma y’icyemezo cyo gukumira muri Amerika abimukira n’impunzi zo mu bihugu bitandukanye.

Kuwa 27 Mutarama 2017, Trump yasinye iteka rikumira mu gihe cy’iminsi 90, abimukira bose baturuka mu bice bivugwamo iterabwoba. Nubwo inyandiko y’iryo teka itarondora ibyo bihugu, White House yatangaje ko ari Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia ari bimwe muri byo.

JPEG - 116 kb
Bamwe mu bigaragambya bamagana Trump aha ni muri leta ya Florida

Iri teka kandi rihagarika mu gihe cy’amezi abiri ibikorwa byo kwakira impunzi ziturutse aho ariho hose ku isi kugira ngo habanze hasuzumwe niba ntabikwiye kuvugururwa kugira ngo Amerika yirinde kwakira abashobora kuyikururira ibibazo. Iyi ngingo kandi ikumira by’umwihariko impunzi ziturutse muri Syria.

Ikindi ni uko abasaba ubuhunzi kubera ibibazo bishingiye ku myemerere bazajya bihutira ku buhabwa igihe cyose idini basengeramo rizaba ariryo rikandamijwe mu bihugu bakomokamo.

Iri teka riteganya ko umubare w’impunzi zizakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017 utagomba kurenga ibihumbi 50, ibi bikaba biri mu nyungu z’Abanyamerika.

Iteka ryasinywe na Trump ritegeka abantu bose batari abimukira bifuza guhabwa Visa yo kujya muri Amerika ko bagomba kujya bakora ikizamini mvugo (Interview) kandi bahibereye. Ni mu gihe abakunze kujyayo cyane bagikurirwagaho.

Nyuma yo kurisinya, umwuka mubi ni wose dore ko n’abayobozi bagerageje kurivuguruza bamwe babize barimo nk’uwahoze ari Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Sally Yates.

Muri Leta zimwe, inkiko zamaganye iri tegeko nk’aho mu Mujyi wa Washington ryateshejwe agaciro bigatuma Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubutabera ritanga ubujurire.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X