Monaco cosmetics

Umuvugizi wa FNL yatangaje ko Agathon RWASA agiye kwicwa

Umuvugizi w’ishyaka FNL riyonowe na Agathon RWASA Aime MAGERA aratangaza ko hari umugambi uri gutegurwa wo kwica umunyapolitike RWASA Agathon kuri uyu wa mbere ubwo tariki ya 06/02/2017 mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubumwe bw’Abarundi.

Aime MAGERA avuga ko ishyaka FNL riyobowe na Agathon RWASA bafite amakuruyizewe neza yuko kuwa gatanu tariki ya 3 gashyantare 2017 habaye inama yo gutegura uwo mugambi,iyo nama ikaba yarabereye mukabari k’’umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD.

JPEG - 34.7 kb
Agathon Rwasa ugomba kwicwa

Umuvugizi w’ishyaka FNL riyobowe na Agathon RWASA yagize ati: “ iyo nama yitabiriwe n’abahoze mu mu ishyaka FNL bari kumwe n’abaheruka gukurwa mu buyobozi bw’ishyaka rya FNL .

Aime MAGERA avuga ko Uburundi bubangamiwe,kuko ibintu kumera nabi aho gutera guharanira amahoro ,kuko hari umugambi wo kwica umuntu wese utavuga rumwe na Leta.

JPEG - 27.7 kb
Aime MAGERA Umuvugizi wa FNL

Umuvugizi w’ishyaka FNL arasaba ishyirahamwe mpuzamahanga ONU gutabara uburundi hakiri kare kuko abona ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera.

Agathon Rwasa umunyapolitiki wabaye inyeshyamba igihe kirekire muri FNL akaba arangwa no kutavuga runwe na Perezida Nkurunziza yagiye arusimbuka inshuro nyinshi none hakaba hongeye gutangazwa ko umugambi wo kumwica wasubukuwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X